Burundi: Dore uko inyubako zimwe na zimwe zirimo perezidansi n’ahantu bigiye kujya byitwa

Sangiza iyi nkuru

Inyubako zimwe na zimwe zikoreramo inzego za leta nk’ingoro y’umukuru w’igihugu, n’imihanda mu gihugu cy’u Burundi bigiye guhindurirwa amazina bihabwe andi nk’uko iki cyemezo cyashimangiwe na Perezida Pierre Nkurunziza, mu ijambo yagejeje ku Barundi hizihizwa Umunsi w’Ubwigenge ku nshuro ya 57 kuwa 30 Kamena 2019.

Mu ijambo rye yifuriza Abarundi Umunsi mwiza w’Ubwigenge, Perezida Pierre Nkurunziza yatangaje ko izo nyubako n’imihanda bigiye guhabwa amazina y’ubuhizi afite icyo asobanuye ku Barundi bose, abagiye, abariho n’abazavuka.

Ingoro y’Umukuru w’igihugu izitirirwa Umwami wa Mbere Rushatsi, aho mu Kirundi bazandika “Kwa Ntare Rushatsi”, mu Gifaransa bakandika, Palais Ntare Rushatsi, mu gihe mu Cyongereza bazavuga Ntare Rushatsi House.

Perezida Nkurunziza yakomeje avuga ko mu rwego rwo guha icyubahiro u Burundi, amazina y’inyubako, ahantu n’inzibutso byinshi bizahindurirwa amazina bigahabwa amazina ahuza Abarundi kandi yibutsa Abarundi amateka y’igihugu cyabo, bakamaganira kure amazina n’imyifatire bikomoka ku buhemu bakanitandukanya n’amazina yasizwe n’abakoloni.

Ni muri urwo rwego usibye ingoro y’umukuru w’igihugu, Inteko Ishinga Amategeko igiye kwubakwa muri Gitega izitirirwa Igikomangoma Louis Rwagasore, naho ingoro ya Senat izitirirwe Petero Ngendandumwe.

Mu gihe kitarenze umwaka umwe kandi ngo hazubakwa urwibutso rw’Intwari Bihome, mu murenge wa Nkomwe, muri Komini Kiganda, INtara ya Muramvya, aho uyu ngo yitangiriye igihugu n’Umwami Mwezi Gisabo.

Inkambi y’abasirikare 211 b’abakomando iri muri Gitega nayo yitiriwe Umwami Ntare Rugamba;

Ikibuga cy’inde cya Bujumbura kitiriwe Merchior Ndadaye nk’umucunguzi wa Demokarasi;

Umuhanda witiriwe itariki ya 28 Ugushyingo witiriwe Umwami Mwezi Gisabo;

Umuhanda witiriwe itariki ya 03 Nzeri witiriwe Lt. Gen. Adolphe Nshimirimana nk’intwari y’igihugu.

Ikibuga cy’umupira cyitiriwe Igikomangoma Rwagasore kuri ubu kitiriwe intwari kikazajya kitwa “Stade Intwari”;

Umuhanda witiriwe itariki ya 01 Ugushyingo nawo witiriwe Merchior Ndadaye nk’umucunguzi wa demokarasi.

Perezida Nkurunziza akaba yaravuze ko hagiye gushyirwaho itsinda ry’abahanga rizatunganya iki gikorwa neza, mu bwenge n’ubwitonzi mu gihe cy’amezi atatu, ngo ngo kugirango ayo mazina y’intwari zamamaye z’u Burundi agume mu mitima y’Abarundi binyuze mu kubitirira inyubako, ahantu n’inzibutso.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *