Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi ku musozi wa Nyarushishi mu karere ka Rusizi, bakomeje kwibaza igihe bazabonera ubutabera ku barundi bari barahungiye kuri uwo musozi nyuma y’iyicwa ry’uwari perezida wabo, Ndadaye Merchiol, bakijandika muri Jenoside yakorewe abatutsi ,bakibaza igikorwa kugira ngo babiryozwe.
Iki kibazo cyagarutsweho ubwo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi,banunamira abatutsi 8479 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi,aho mu buhamya bwe,Munyankindi Silas waharokokeye,akaba yari umwarimu mu mashuri abanza ya Runyanzovu mu gihe cya Jenoside, yavuze ko aba barundi bagishingirwa inkambi n’ubuyobozi bwariho icyo gihe bagaragarije urwango rukomeye abaturage b’abatutsi basanze muri aka gace babashumurijwe n’abarimu b’abahutu b’abarundi bakoranaga.

Munyankindi Silas yavuze ko izi mpunzi zahahungiye zumva ko perezida wabo yishwe n’abatutsi b’i Burundi,
Ati’’ bahise bava muri iyo nkambi bagenda batwicira abacu inzira zose,bihuza n’abari barahungiye mu cyari komini Bugarama,hamwe n’Interahamwe za Yusufu Munyakazi bica icyari Cyangugu yose barayogoza bisubirira iwabo tutazi n’amazina yabo,tukaba twibaza ukuntu bazafatwa ngo batubwire iby’ubwo bugome badukoreye banaburyozwe.’’
Asaba Leta y’u Rwanda kubagaragariza amaherezo y’iki kibazo,niba byararangiye,niba ubutegetsi buriho mu Burundi buzemera imikoranire na Leta y’u Rwanda mu gushakira iki kibazo umuti cyangwa niba hari ikindi kizakorwa bagakurwa mu gihirahiro,kuko basa n’aho buri wese abyibaza ukwe akabiburira igisubizo.
Uhagarariye Ibuka muri aka karere, Ndagijimana Laurent avuga ko ubugome bwakozwe n’izo mpunzi z’abarundi mu cyari perefegitura ya Cyangugu cyose,cyane cyane mu makomini ya Nyakabuye,Bugarama n’andi yegereye aho zari zicumbikiwe bwari ndengakamere, bikaba bibabaje cyane kubona ucumbikira umuntu akakumarira abawe,ariko nanone bidatangaje kuko abahutu bo mu Rwanda babonaga izi mpunzi nk’abavandimwe babo kuruta abatutsi bari baturanye bitaga abanzi, akabona ikibazo cyabo kitoroshye.
Ati’’ Ibyo badukoreye ni akaga urebye ubugome bicanye abatutsi bari batuye utu duce twose tw’icyari Cyangugu bahereye aho bari bari mu nkambi za Nyarushishi,Muganza n’ahandi,nka Ibuka tugasaba isi yose ko ababikoze bakurikiranwa,gusa tukibaza niba u Burundi bubyumva,niba bubazi buniteguye kubakurikirana kuko natwe abo biciye tutabazi amazina, ngatekereza ko na HCR idufashije bakareba mu nyandiko zitandukanye aya mazina ashobora kuboneka.’’
Yarakomeje ati’’Leta y’u Rwanda yagombye gusaba iy’u Burundi kuyifasha kubakurikirana. Kumenya imyirondoro yabo nibudoshobokera bizaba ari amahire,nibinanirana sinzi ikindi kizakorwa,ariko butabera bwo rwose,ukurikije ibyo badukoreye burakenewe.’’

Senateri Mushinzimana Appolinaire yavuze ko hari byinshi byatangiye gukorwa n’u Rwanda muri uru rwego nubwo bitoroshye ariko bitinde bitebuke ubutabera buzaboneka bakabiryozwa kuko Jenoside ari icyaha cyibasira isi yose kandi kidasaza,bakaba nta kindi bakora uretse gukomeza gutegereza ikizabivamo.
Â



