Ndi umurundikazi, nabuze icyo nakora kuko mbona ikibuno cyanjye kizasaza abasore b’i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Bella nkaba ndi umurindikazi utuye mu mujyi wa Kigali. Mu myaka igera muri irindwi maze muri uyu mujyi, abasore benshi bagiye bifuza kuryamana nanjye kubera ikibuno cyanjye benshi bakunze kumbwira ko kibakurura.

Ku bwanjye imiterere yanjye iranyura pe, gusa ibyo mbwirwa n’abasore b’i Kigali cyangwa uburyo mba mbona banyifuzamo, ntabwo byigeze bimbaho nkiba Buja.

Hari abanyizeza kumpa amafaranga menshi n’izindi mpano ariko nkabananira, hamwe umuntu umuhakanira ariko ejo akagaruka ati ndagusabye dukundane, gusa nareba urukundo nkarubura.

Mbese bitewe n’akazi nkora, mpura n’abagabo benshi ariko ibyo bamvugaho cyangwa batanatinya kumbwira ubwabo mbona bitoroshye pe!

Mungire inama, ese izi mpano baba bifuza ni iz’urukundo cyangwa ni abagamije kunyangiza, hari n’uwigeze kumbwira ko ndamutse mwemereye, ngo twakorana ubukwe mu cyumweru kimwe, undi nawe ansaba kumuha ifoto yanjye yambaye ubusa ngo arampa impano ikomeye, abansaba kuryamana bo ni benshi cyane.

Ubutumwa nakira ni bwinshi, hari n’abanshukisha aho gusohokera heza, sinzi pe! Inama zanyu ni ingirakamaro.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *