Itsinda riyobowe na Brig Gen Louis Kanobayire, Umuyobozi Mukuru ushinzwe amahugurwa n’uburezi mu Ngabo z’u Rwanda, riri i New Delhi mu Buhinde, aho ryitabiriye inama ya kabiri ya Komite ihuriweho y’u Rwanda n’u Buhinde ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare.

Iyi nama igamije kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi hibandwa ku nzego bihurijemo inyungu, ishingiye ku Masezerano y’Ubutwererane mu bya Gisirikare yasinywe mu 2018 ndetse n’ibyavuye mu nama ya mbere ya Komite ihuriweho y’Ibihugu byombi yabereye i Kigali mu 2024.

Hirya y’iyi nama, Brig Gen Louis Kanobayire yasuye kandi agirana ikiganiro na Rajesh Kumar Singh, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo y’u Buhinde.



