Ibyaha byo guhohotera abarokotse jenoside n’abandi batishoboye ntibyakagombye kurangirizwa mu bunzi gusa ahubwo bigomba no kujyanwa mu nkiko zisanzwe kugirango bisuzumanwe ubushishozi niba nta bindi byaha biba bibyihishe inyuma.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kane na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubwo yayoboraga umuhango wo kurahiza abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze.
Abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze barahiriye imbere ya Minisitiri w’intebe ni batanu kandi bose ni abagore. Abo ni Flora Mwizerwa, Uwineza Marguerite, Mukeshimana Jacquelime, Ingabire Liliane ndetse n’Uwamahoro Chantal.
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi asanga hari ibyaha byakagombye kwitabwaho by’umwihariko ari nayo mpamvu asaba amavugururwa mu rwego rw’ubushinjacyaha,
Yagize ati: ” Hari n’ibyaha bitajyaga bigera ku bashinjacyaha ibyaha twari twarahariye abunzi aho twavugaga ko icyaha nk’ibyibwe cg indishyi z’icyaha cyakozwe kitarengeje miliyoni 5 z’amafranga y’u rwanda biharirwe abunzi nkuko biteganywa mu mategeko dufite ubungubu ariko bigomba kuvugururwa kuko nk’ubungubu nta kuntu umukecuru warokotse jenoside yakorewe Abatutsi agasigara ari incike nta mutungo afite noneho leta ikamuha inka muri gahunda ya girinka igisambo kikaza kikayiba kikayibaga ngo tuvuge ngo umukecuru najyane n’igisambo ku bunzi ngo nta kindi ngo kuko iyo nka yari ifite agaciro k’ibihumbi 400 ngo biri kure cyane munsi ya miliyoni 5 icyo ni icyaha gikomeye kirimo ubugome, ubusambo, ingengabitekerezo ya jenoside bene icyo cyaha kirakomeye kigomba gusubizwa mu nkiko zisanzwe”
Abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze barahiye bavuga ko kuba bari basanzwe mu rwego rw’ubushinjacyaha hari icyo byongeraho ariko ngo ntibibujije ko inshingano zikomeye zibategereje bazibona.
Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko urwego rw’ubushinjacyaha bugomba kubera abandi urugero mu guha umwanya abagore abihereye ku barahiye. Mu bashinjacyaha 333 bari mu Rwanda, 153 muri bo ni abagore ni ukuvuga 46 ku ijana.
Yakomeje abwira aba bashinjacyaha ko mu nshingano bafite nyinshi, bagomba gukunda no kwitangira akazi kandi bagakorana neza na bagenzi babo, kandi bakita ku nyungu z’Abanyarwanda aho kwita ku zabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com






