MTN ni abajura bakuru, ni gute nareka kuyikoresha? – Dr  Kayumba

Sangiza iyi nkuru

Umushakashashatsi, umwarimu muri kaminuza akaba n’umusesenguzi muri politiki, Dr Christopher Kayumba atangaza ko arambiwe gukorana na kompanyi y’itumanaho ya MTN-Rwanda bitewe n’uburyo ahabwa serivisi ya interineti we yemeza ko habamo kumwiba.

Mu gusaba inama, Dr Kayumba yavuze ko iyo aguze ipaki ya interineti (internet bundle) ariko igashira kandi ntacyo aba yayikoresheje.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Kayumba yagize ati “  Ni gute nareka gukoresha MTN. Sinigeze nifuza kwijujuta ariko bando [bundle] zanjye za interineti bazirya buri munsi ku busa, Mungire inama.”

Capture 7

Mu kindi gitekerezo cya Kayumba, yari yabanje kwandika agira ati “ MTN ni abajura bakuru. Ngura bando (bundles) zigashira mu munota umwe. MTN munsobanurire.”

Capture 8

Bwiza.com yavuganye n’Ushinzwe Ireme rya Serivisi muri MTN, Antoine Twahirwa adusobanurira icyaba gitera iki kibazo ndetse n’icyo bafasha uwagize iki kibazo.

Ati “ Hari serivisi ebyiri za interineti ducuruza. Iyo uguze bando [bundle] y’amasaha 24 wowe ntuhite uyikoresha kubera ko uhuze ushobora kugira ngo ntirigukoreshwa. Hagati aho haba hari za ‘message’ wakira igihe bandi yawe ifunguye.Irangira bitewe n’uburyo wayikoresheje. Umukiliya waguze megabaiti 500 ariko ntaZikoreshe gusa interineti ifunguye iba irimo gukoreshwa, ibyo byose bituma hari ikigabanuka kuri bando.”

Uyu muyobozi agira inama abakoresha telefone zigezweho kuzajya bagenzura uko bando baguze yakoreshejwe.

Ati “ Ujya muri setingi [setting] ya telefoni yawe ukareba ahanditse ‘Data usage’ hagufasha kumenya imikoreshereze ya bando yawe nibwo ubasha kumenya niba yakoreshejwe kuko bakwereka apulikasiyo [applications] zagiye ziyikoresha.”

Twahirwa agira inama abakiliya  kureba kutareba ku giciro gusa ahubwo bakareba ibyo baba bakeneye. Avuga ko uwasanga hari ikibazo gihari cyakosorwa agasubizwa bando ye uko yakabaye, mu magambo ye “ Ntawakwiba umuntu akeneye.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ibi biravugwa mu gihe bamwe mu bakiliya b’iyi kompanyi muri iyi minsi bavuga ko bahamagara bagenzi babo bakababura kandi telefoni zabo nta kibazo zifite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *