Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda yavuganiye Abanyarwanda bambuka muri Uganda baciye ku mupaka wo mu majyepfo y’uburengerazuba bitwaje indangamuntu za Uganda, avuga ko nta tegeko baba barenzeho kuri icyo.
Ambasaderi Major Gen. Frank Mugambage wavuganye n’ikinyamakuru Daily Monitor ashaka kugira icyo avuga ku nkuru cyari cyakoze, yavuze ko niba hari ikibazo ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku mpande zombi (Uganda n’u Rwanda) bikwiye kwicara bikagishakira igisubizo.
Muri iyo nkuru na Bwiza.com yakozeho, minisitiri w’umutekano wa Uganda, Rose Akol ubwo yasiuraga umupaka wa Mirama-kagitumba mu Karere ka Ntungamo ku Cyumweru gishize, yavuze ko Abanyarwanda benshi batunze indangamuntu za Uganda kandi bakwiye kuzisubiza.

Ambasaderi Mugambage yagize ati: “Uganda n’u Rwanda byishimira umubano mwiza, kandi ikirenze ku bigaragara mu itangazamakuru, hari uburyo ibibazo nk’ibyo biba bizamuwe biba bigomba kwitabwaho” .
Yakomeje agira ati: “Ntabwo twari tuzi ko hari ikibazo, ariko nkurikira ibyatangajwe na minisitiri, Abanyarwanda benshi bashobora kuba bafite impungenge. Ariko ku ruhande rwacu, nta tegeko na rimwe ryarenzweho.” Yongeyeho ko niba umuntu afite ubwenegihugu bubiri bitarenze ku itegeko iryo ari ryo ryose mu Rwanda kuko u Rwanda rwemera ubwenegihugu bubiri.
Ku Cyumweru gishize ubwo yasuraga umupaka uri mu Karere ka Ntungamo, minisitiri w’umutekano wa Uganda yavuze ko Abanyarwanda benshi batazi ko gutunga indangamuntu 2 bishobora kubatera ingaruka bakaba bagomba kwigishwa n’abashinzwe abinjira n’abasohoka bakabumvisha ko bagomba kureka imwe mu ndangamuntu batunze kuko ngo binyuranije n’amategeko.
Ubusanzwe muri Uganda ngo hari Abagande bakomoka mu Rwanda bemerwa mu Itegeko Nshinga rya Uganda, hakaba n’Abanyarwanda bahaba ariko b’abaturage b’u Rwanda. Minisitiri Akol avuga ko aba ba mbere bemerewe gutunga indangamuntu ya Uganda kuko itegeko nshinga ribemera, ariko ngo ikibazo kiri kuri aba ba kabiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


