Umunyamakuru w’Umunyarwanda wabaga muri Kenya, Semana Ndorimana wari usanzwe azwi nka Christophe Kanuma yaguye mu bitaro aho yabanje kuruka amaraso.
Uyu mugabo wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda ndetse akaba yari yarashinze icyitwa Ihame.org muri uyu mwaka, yapfuye kuwa 10 Nyakanga uyu mwaka aho yakurikiranwaga n’abaganga mu bitaro byitwa Aga Khan University biri i Nairobi muri Kenya.
Amakuru akomeje gucikana ku mbuga nkoranyambaga ni uko Kanuma yari muzima nta kibazo cy’ubuzima afite ariko mu gitondo cy’umunsi yapfuyeho agatangira kuruka amaraso, agahita ajyanwa mu bitaro bihuse ariko akaza gupfa biturutse kuri iki kibazo. Mu byamuhitanye harakekwa ko yaba yarozwe bitewe n’uburyo yafashwe bitunguranye agahita apfa.
Uyu mugabo kandi azwiho kwandika inyandiko zinenga ubutegetsi bw’u Rwanda ahanini akoresheje imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Facebook aho yagiye yiha amazina atandukanye.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Nyakwigendera kandi byavugwaga ko yahunze igihugu, yari yarigeze kurusimbuka mu 2017 nyuma yo kugabwaho igitero n’abantu batamenyekanye.


