Umushumba wa Diyoseze gatulika ya Gikongoro akaba n’umuyobozi wa Diyoseze ya Cyangugu, Musenyeri Céléstin Hakizimana asanga umuhamagaro wo kwiyegurira Imana atari uwo gukinisha, bityo ko aho kugira ngo uwujyemo uhuzagurika cyangwa uwukore ubyica wabivamo hakiri kare, ababikora neza bakageza ku ndunduro bakaba bakwiye guhora babishimirwa.
Ni bimwe mu byatangarijwe mu birori by’impurirane byabereye muri paruwasi gatulika ya Nyamasheke mu karere ka Nyamasheke, aho padiri wa mbere w’iyi paruwasi Ngirinshuti Thadée yizihizaga Yubile y’imyaka 50 ishize abuhawe, abari abadiyakoni 3 bahawe ubupadiri n’abari abafuratiri 6 bahawe ubudiyakoni,banifatanya n’umufatanyabikorwa w’iyi paruwasi, umunya Otrishiyakazi madame Edeltraud scotner wahizihirije Yubile y’imyaka 75 avutse,hanakirwa Mama Marie Claire Uwamahoro wakoze amasezerano ya burundu mu muryango w’ababikira b’urukundo ba Yezu na Mariya muri paruwasi ya Ndera ku wa 5 Nyakanga uyu mwaka.

Aganira na Bwiza.com, Padiri wa mbere w’iyi paruwasi Ngirinshuti Thadée w’imyaka 81, wabuhawe mu 1969 hashize imyaka 41 yose ivanjili igeze muri aka gace ariko ntawiha Imana uhaboneka, yavuze ko ababazwa n’uko muri ibi bihe abiyegurira Imana ari bake cyane n’abagezemo bamwe ntibahame hamwe kandi ari bwo bari bakenewe cyane.
Ati “Ni ikibazo gikomeye cyane ariko sinzi impamvu rwose kandi nkatwe biyeguriye Imana kera biratubabaza cyane, tukumva ababyeyi b’abakirisitu bakwiye kugira uruhare rukomeye mu gukangurira abana babo kwiyegurira Nyagasani kuko ibihe turimo ubu bakenewe cyane ariko bakaba bake kandi ibisarurwa birishaho kuba byinshi.’’

Uyu mupadiri washimiwe na Papa Fransisiko mu butumwa yamwoherereje yashimiwe n’abakirisitu b’iyi paruwasi kuba atarigeze ateshuka ku nshingano yiyemeje, kuba akomeje kubagira inama z’imyitwarire iboneye no kubera urugero rwiza abiyegurira Imana ubu,asabwa kubikomeza kugeza igihe azavira muri ubu buzima.
Aba bahawe iyi mirimo mishya muri iyi paruwasi, bayihawe mu gihe hari hashize igihe gito cyane umwe mu bapadiri bayikoreragamo ubutumwa ,padiri Nambajimana Donatien akuyemo ikanzu ahita anashyingirwa hadaciye kabiri,imyitwarire nk’iyi Musenyeri Céléstin Hakizimana akaba yayinenze bikomeye,kuko ngo itagaragaza kudashikama mu byo umuntu aba yiyemeje.
Ati ’Ibyo umbajije icyo nabivugaho ni uko atari aha gusa byabaye kuko no mu ntumwa za Yezu harimo Yuda na Thomas b’abahakanyi,harimo ndetse n’abamugendeye kure agiye gupfa. No mu bihaye Imana uyu munsi rero hari abamera batyo,hari abakomeza kuba ba Yuda,hari abacika intege bakabona batakomeza urugendo baribeshye,….. bene abo aho kugira ngo bakomeze babyice bavamo kare. Ubundi ibyiza ni uko yavamo atarabugeraho ariko iyo yabugezeho, akomeza kubyica ibyiza ni uko yavamo atarangiza byinshi.’’

Yakomeje ati’’ Biratubabaza nk’ababyeyi babyaye bagapfusha,ariko rero aho kugira ngo akomeze abyice arimo yagenda akajya ahandi yumva ashoboye. Biratubababaza nk’ababyeyi ko dutakaje umuntu ariko aba yihitiyemo agiye aho yumva haruseho,tumwifuriza urugendo rwiza,yanashaka ko tumufasha tukabikora uko dushoboye kugira ngo akomeze inzira yindi yihitiyemo ariko biba bibabaje cyane nyine kugira imyitwarire nk’iyo ihuzagurika.’’
Yasabye aba bashya kugera ikirenge mu cy’uyu padiri Ngirinshuti utarataye ubushyo yaragijwe ngo yigire mu bindi imyaka 50 ikaba ishize,asaba n’ababyeyi gukangurira abana babo kwiyegurira Imana kuko ngo ugereranije n’ibigomba gukorwa bakiri bake cyane.
Kuri iki cyifuzo,Simbarikire Théogène,umuyobozi wungirije w’inama nkuru y’iyi paruwasi,unayishinzwemo komisiyi ya Bibiliya n’amahame y’ukwemera yavuze ko kuba amashuri ahari abana bashobora gukurikira bakiha Imana bayaciyemo bitagoranye n’ababatoza bahari, ababyeyi bagiye gukangurirwa kubitoza abana babo,akizera ko uko iminsi ishira baziyongera.





