Jacob Zuma yeruye avuga ko azava ku butegetsi ari uko Mugabe nawe yaburekuye

Sangiza iyi nkuru

Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo yiyamye abamwotsa igitutu bamusaba kwegura ku buyobozi, maze ashimangira ko nibura yabuvaho ari uko Perezida Mugabe apfuye cyangwa yeguye.

Ibyo yabivuze agendeye k’uko Perezida Mugabe amaze ku butegetsi imyaka isaga 35, kandi ntawe umushyiraho igitutu, ngo akaba agomba no kwiyongeza izindi manda kugeza ubwo azajya ajya ku kazi bamucunga ku igare ry’amapine.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize Zuma ahamwe n’icyaha cyo kurya ruswa ndetse ategekwa no kwishyura amafaranga yose yariye, ariko abaturage ndetse n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe n’iriri ku butegetsi bagakomeza kumusaba kwegura.

Ishyaka rya Economic Freedom Fighters riyobowe na Julius Malema ndetse n’irya Democratic Alliance rihagarariwe na Mmus Maimane yasabye kenshi ko Jacob Zuma yakweguzwa, banamushinja ko akora ibinyuranyije n’itegeko nshinga.

jacob_zuma_1236953c
Jacob Zuma ati nzabuvaho Mugabe atakiburiho

Ubwo busabe bwo kweguzwa bwanarenze imbibi z’amashyaka atavuga rumwe nawe, bigera no kuri bamwe mu banyamuryango ba African National Congress (ANC) nabo basaba ko yava ku butegetsi.

Si ibyo gusa kuko abanyamadini n’imiryango itegamiye kuri Leta yunze mu ry’ayo mashyaka, basaba ko Zuma yavanwa mu biro akerekeza ahandi kuko ntacyo ashoboye.

Umunyamabanga mukuru wa ANC, Gwede Mantashe, yirengagije ubwo busabe avuga ko byaba ari uguha urwaho abatavuga rumwe na Leta bakaba babiba imbuto mbi mu gihugu ndetse bakaba banakirimbura.

Jacob Zuma ngo kuva yagera ku butegetsi yagiye ashinjwa kutita ku badakomoka mu bwoko bwa Abazulu anababwira ko udakomoka wese muri ANC adashobora kuba Perezida.

Nk’uko The Southern Daily ibitangaza, ngo Zuma yavuze ko agomba kuva ku buyobozi, ari uko abonye Mugabe yeguye,agiye muzabukuru cyangwa apfuye, bitaba ibyo akabugumaho.

Ibyo yabivuze Mu gihe umugore wa Mugabe aherutse gutangaza ko umugabo we azayobora Zimbabwe kugeza arengeje imyaka 100 ndetse byanaba ngombwa agapfira mu biro bye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *