Bibiliya zigera kuri 50 zigurishwa buri munota, ibindi wamenya

Sangiza iyi nkuru

Bibiliya ni igitabo cy’ibyahumetswe byera. Kigizwe n’ibice bibiri: Isezerano rya Kera rigizwe n’ibitabo 39 n’Isezerano Rishya kigizwe n’ibitabo 27.

Isezerano rya Kera rivuga ku mateka ya mbere y’ivuka rya Yesu, Isezerano Rishya rikavuga ku mateka y’igihe cy’ivuka rya Yesu na nyuma yaho kugeza mu Byahishuriwe Yohana bivuga ku buhanuzi bw’ibizaba muri iyi si, harimo n’ibyamaze kuba.

  • Hari ibintu byinshi benshi tutari tuzi ariko ndakomoza kuri bimwe muri byo. Turavuga ku biri muri iki gitabo ndetse n’ibitarimo ariko biriho.
  • Bibiliya ni cyo gitabo kigurwa cyane kuri iyi si kuva yashyirwa hanze mu bihe bya kera ku buryo izigera kuri 50 zigurishwa byibuze mu minota 50. (www.biblereasons.com)
  • Nta jambo ‘Imana’ wasanga mu gitabo Esiteri kiri mu Isezerano rya Kera.
  • Ku mababi 2470 y’ibiti bya ‘palme’ biri muri kaminuza ya Gottingen yo mu budage, handitswe Bibiliya yose.
  • Bibiliya yanditswe mu binyejana bisaga 15. Ni ukuvuga ko ari imyaka isaga 1500.
  • Isezerano rishya ryanditswe ku nshuro ya mbere mu rurimi rw’Igiheburayo.
  • Bibiliya yanditswe n’abasaga 40. Bitwa abanditsi ba gakondo.

Imirongo igize Bibiliya

  • Bibiliya yose igizwe n’imirongo 31,173. Muri yo, 23,214 ibarizwa mu Isezerano rya Kera, 7,959 isigaye tuyisanga mu Isezerano rishya.
  • Umurongo muremure muri Bibiliya uri mu gitabo cya Esiteri 8:9, umugufu ukaba muri Yohana 11:35.

  Ubuhanuzi

  • Mu buhanuzi bugera ku 2500 bwavuzwe muri Bibiliya, umusaga 2000 bwamaze gusohora. Ibi ni byo bituma abantu benshi bavuga ko ubwinshi bw’ibyasohoye busobanura ko ‘Isi ishobora kuba iri kugera ku musozo’.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *