Kwibuka birakomeje nyuma y'icyumweru cy'icyunamo

Sangiza iyi nkuru

Mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo, habaye umuhango wo gushyingura abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi harimo n’inzego za Leta, iza polisi n’iza gisirikare ndetse n’abikorera ku giti cyabo.

Umushyitsi mukuru yari Vice-présidente wa Sena, Madame Gakuba Jeanne d’Arc. Abantu bagera kuri 24 barahungabanye ariko bidakabije nk’uko bitangazwa na CNLG.

kwibuka_abarokotse

Ibigo bya Leta ndetse n’ibyigenga nabyo bikomeje igikorwa cyo kwibuka bakanifatanya n’abarokotse jenoside ndetse bakanabaremera. Ni muri urwo rwego abakozi ba MTN basuye urwibutso rwa Nyanza bakanasura abakecuru b’I Nyanza jenoside yagize incike baba mu Murenge wa Rwabicuma, akagali ka Mushirarungu, bakabaha ibitenge, telefoni, umupira n’umutaka. Bamaze gusura urwibutso rwa Nyanza bahaye akarere inkunga ya miliyoni icyenda (9.000.000 FRS).
Za ambasade z’amahanga nazo ziri mu Rwanda zikomeje kwifatanya n’abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenosdide yakorewe Abatutsi. Ni muri urwo rwego, ku butumire bw’Ambasade ya Leta zunze Ubumwe z’ Amerika, Dr Gasanabo Jean Damascène yifatanyije n’abakozi b’iyo Ambasade tariki ya 13/4/2016 muri icyo gikorwa.
RTEmagicC_Kwibuka_amb_US.jpg
Mw’ijambo rye yavuze ko kwibuka ari igikorwa cy’ingenzi kandi ko ari cyo gituma tubona imbaraga zo kwiyubaka no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Uhagarariye abakozi muri iyo Amabasade nawe, yavuze ko bakora igikorwa cyo gufasha abana b’imfubyi bakabarihira amashuri.
Tariki 15/4/2016, n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakorera I Kigali barateganya gukora igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakaba baratumiye Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *