Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Richard Sezibera, abona umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (Reportes Without Borders), uyu mwaka washyize u Rwanda ku mwanya wa 155 mu bihugu 180, atari wo ukwiriye gukora urwo rutonde.
Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka washinzwe mu 1985, uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru. Buri mwaka usohora raporo ivuga uko ubwo bwisanzure buhagaze ku Isi.
Min. Sezibera yavuze ko yemera ubwisanzure bw’itangazamakuru n’akamaro mu iterambere ry’ibihugu k’itangazamakuru rinenga ibitagenda.
Raporo y’uwo muryango yo muri uyu mwaka ivuga ko mu Rwanda ibinyamakuru byinshi bihitamo gukora mu buryo butabangamira ubutegetsi cyangwa bigakoreshwa n’ubutegetsi mu migambi yabwo inyuranye.
Ivuga kandi ko hari ibikorwa bikomeye byo “Kubuzwa gukora inkuru runaka” (censorship) cyangwa “Kwibuza kuzikora” (self-censorhip), kuko hashingiwe kuri Jenoside ibinyamakuru binenze Leta cyangwa bihaye umwanya abayinenga bishobora kuregwa “ivangura”.
Min. Sezibera, ubwo yaganiraga na BBC ku wa Kane Tariki ya 11 Nyakanga 2019, ubwo yari mu nama mpuzamahanga ku bwisanzure bw’itangazamakuru i Londres, yavuze ko abona uwo muryango atari wo wakora urwo rutonde.
Ati “Ntekereza ko urutonde rwiza rwakorwa n’abaturage ari nabo itangazamakuru rikorera. Waza mu Rwanda ukabaza abantu, ukabaza n’itangazamakuru. Ni igihugu cy’ubwisanzure”.
Sezibera we yemeza ko mu Rwanda itangazamakuru rigira uruhare runini mu kugaragaza ruswa, ko rigaragaza imikorere mibi ya Leta kandi rinenga Leta ndetse rizabikomeza.
Kuri ruswa, icyegeranyo cya 2017 kitwa ‘Rwanda Bribery Index’ cy’umuryango Transparency International Rwanda kivuga ko ruswa igaragazwa cyane ari iyo mu nzego ziciriritse n’abantu boroheje.
Mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, urwego rw’umuvunyi mu Rwanda rwagaragaje ko abantu benshi bahamwe n’icyaha cya ruswa ari abahinzi, abashoferi n’abamotari.
Min. Sezibera yabajijwe uko yemeza ko mu Rwanda hari ubwisanzure bw’itangazamakuru kandi BBC Gahuzamiryango yarafunzwe kuvugira kuri FM, asubiza ko itafunzwe mu Rwanda kuko yemerewe kuhatara amakuru.


