Runda: Kanyamagi yivuganye ushinzwe umutekano

Sangiza iyi nkuru

Uwari ushinzwe gucunga umutekano kuri station yitwa Black Stars yo ku Ruyenzi mu Murenge wa Runda yivuganwe na kanyamagi (izina rikunze guhabwa abana bacuruza amagi) mu gitondo cyo kuri uyu wa kane bapfuye amafaranga ngo yari yanze kumwishyura.

Ibi bintu ngo byabaye mu ma saa cyenda za mu gitondo kuri uyu wa 14 Mata 2016, ubwo umunyeshuri wo muri GS ya Ruyenzi, ufite imyaka 23 akaba anacuruza amagi yateye icyuma umukozi ucunga umutekano kuri sitasiyo ya lisansi ukorera isosiyeti ya “RGL Security”, agahita yitaba Imana.

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruyenzi aho uwakoze icyaha afungiye, yavuze ko bapfuye amafaranga y’amagi yari amaze kurya akanga kumwishyura, yakomeza guhatiriza yishyuza akamukubita ndembo, ariko atazi ko icyuma yari yambaye ku mukandara cyatakaye; maze na we ngo ahita agitoragura arakimutera.

Yagize ati: “Yariye amagi atatu n’ubunyobwa bubiri bw’amafaranga 100 ariko akaba yari andimo n’ayandi 500 y’ibyo yariye mbere. Yarangije kuyarya arambaza ngo ntegereje iki, mubwira ko nshaka ko anyishyura, ayasabye umucuruzi wa Lisansi aramuringana ajya kwiryamira.

Yahise atangira kunkubita ndembo andembeje mfata cya cyuma cyari cyamanutse ku mukandara, ndakimutera mpita niruka”.

Nk’uko KT dukesha iyi nkuru ivuga, ngo uyu munyeshuri yemera icyaha yakoze, akavuga ko atari agambiriye kwica uwo mukozi ucunga umutekano, ahubwo ko yabikoze yitabara kuko na we yari arimo kumukubita.

Umwe mu babonye uko ibintu byagenze wari uri kumwe n’uyu munyeshuri avuga ko yabonye batangiye kurwana agafata indobo akigendera; ariko umukozi utanga Lisansi witwa Peter, we avuga ko yakangutse akumva barwana , yasohoka agasanga ucunga umutekano yaguye yikanda mu gatuza , ati “nimumfate”, agahita yiruka kuri uwo wari umaze kumutera icyuma.

Umurambo wa Nyakwigendera wagiye gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Polisi, hakaba harimo no gukorwa iperereza ngo uwo munyeshuri ufunzwe akorerwe dosiye nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi, Hakizimana André.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *