Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize bamwe mu bayoboke b’ishyaka rya FDC bibasiwe n’agatsiko k’abantu bahishe isura bagambiriye kubagirira nabi.
Besigye yiyemeje gushyiraho abakomando Kabuhariwe bazajya bacunga umutekano w’abarwanashyaka be, mu gihe ikibyihishe inyuma kitaremezwa.
Kiiza Besigye unakomeje gushaka abayoboke b’ishyaka ayoboye, avuga ko kuva ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, azatangira kugendana n’abo bakomando, mu gihe azaba ava cyangwa yerekeje ku biro bya FDC.
Nk’uko Redpepper ibivuga, ngo Besigye ahamya ko abo bantu we yise ibisambo baba boherejwe n’umukuru wa Polisi “Kayihura” bagamije kumubuza umudendezo ngo acike intege.

Moses Byamugisha, umwe mu bagize ishyaka rya FDC avuga ko ibyo bisambo biherutse kubatangira ubwo bari bavuye mu masengesho, banangiza moto zari zibatwaye.
Nyamara mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, taliki 14 Mata 2016, Komanda wa Polisi Abbas Byakagaba,yavuze ko ako gatsiko atakazi kandi ko ntaho bahuriye.
Yakomeje avuga ko kandi agiye kohereza umwe mu bayobozi b’urwego rw’iperereza, ngo ajye kureba niba ibivugwa ari ukuri.
Ibyo ntibyakuyeho ko abanyapolitike batavuga rumwe na Leta bakomeza gushimangira ko ako gatsiko k’ibisambo gafite imikoranire ya hafi na Polisi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


