Abaturage bo mu gace ka Gisovu, muri Komini Kanyosha, Intara ya Bujumbura, bavuga ko bafite ubwoba baterwa n’amarondo akorwa n’urubyiruko rw’Imbonerakure mu masaha y’ijoro.
Abaturage bo muri aka gace ka Gisovu, bavuga ko nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’ijoro (18:00) bamwe baba batangiye kujya mu mazi abira. Uyu ati “Buri muntu wese utari mu ishyaka CNDD-FDD atambuka agize icyo atanga, iyo adafite amafaranga arakubitwa, abagore ntacyo batanga”.
Nk’uko bitangazwa na SOS Medias/Burundi, ngo abayoboke b’ishyaka CNL rya Hon Agathon Rwasa baba bafite ibyago kurusha abandi, ngo kuko izi Mbonerakure zigenda zinjira mu rugo ku rundi zireba ko nta mushyitsi ururayemo.
Uyu ati “Binjira mu ngo badafite ibyangombwa bibemerera gusaka, mu ijoro binjira mu nzu z’abo mu ishyaka CNL basuzuma ko nta mushyitsi uharaye, badushinja gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko”.
Umuyobozi wa Komini kanyosha, yatangarije SOS Medias ko izi Mbonerakure ziba ziri mu kazi ka Leta. Yagize ati “ Baba bari mu kazi k’igihugu, ni urubyiruko rukunda igihugu, baba bakorana n’inzego zitandukanye z’umutekano, bacunga umutekano ku bw’inyungu z’igihugu kandi bakorana bya hafi n’inzego z’umutekano, ibi biba hose mu gihugu”.
Ni kenshi izi Mbonerakure zagiye zishyirwa mu majwi muri raporo za Loni, bigaragazwa ko zihutaza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho zishimuta abatavuga rumwe na Leta, zikanabakorera irindi totezwa by’umwihariko ngo zikanafata abagore n’abakobwa ku ngufu. Ku ruhanda rwa Leta igahakana ibi byaha zishinjwa.


