Mu Kagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi, habereye impanuka ikomeye y’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster, yarenze umuhanda, ubu abamaze kumenyekana ko bitabye Imana bakaba bamaze kuba 11.
Iyi modoka irenze umuhanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga 2019, ifite nimero za plaque RAB 883 V, ni iya Kompanyi itwara abagenzi ya ‘Ugusenga Campany.
RBA itangaza ko abamaze kuburira ubuzima muri iyi mpanuka ari 11, ubu kajugujugu ya gisirikare ikaba irimo gutanga ubufasha, ijyana abarembye bikomeye mu bitaro by’i Kigali.
Iyi modoka ngo yari itwawe n’uwitwa Wellars Nsengimana, ababonye iyi mpanuka bakaba batangaza ko yaba yatewe n’umuvuduko mwinshi umushoferi yagenderagaho.
Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano mu muhanda SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi , yabwiye Umuseke ko iyi Coaster yari imaze igihe gito ikorewe isuzumwa kandi ikaba yari inafite akagabanyamuvuduko (Speed Governor).
SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, we avuga ko bishoboka cyane ko iyi mpanuka yaba yaturutse ku gusinzira k’umushoferi wari unaniwe.


Â
Â
Â


