Abayoboke b’Idini ya Islam mu Mujyi wa Kampala bashimiye Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde bavuga ko yakoze igikwiriye ubwo Gen. Kale Kayihura yari ayoboye igipolisi maze benshi mu bayobozi b’iri dini bakibasirwa.
Gen. Tumukunde uri kwiyamamariza kuba Meya w’Umujyi wa Kampala yabwiwe ibi ubwo yari yasuye abaturage mu gace ka Bwaise.

Muri uru ruzinduko rwe, Abayisilamu bamushimiye uburyo atahwemye kwamagana itabwa muri yombi rya hato na hato ry’abayobozi ba Islam bashinjwa ibyaha birimo iterabwoba n’ubwicanyi.
Kuri iyi ngingo, Tumukunde ati “ Turi gukorana n’abayisilamu n’abayobozi bayo kugira ngo tuzibe icyuho icikamo ibice rishingiye ku madini rimaze imyaka n’imyaniko.”
Mu gihe Gen. Kayihura yari ayoboye Polisi ya Uganda,a bayobozi ba Islam bagera kuri 12 bariswhe mu gihe cy’imyaka ibiri. Ibi byumvikanisha uburyo abayisilamu bashyigikira Tumukunde wari umwanzi wa mbere wa Gen. Kayihura.
Inkuru ya Chimpreports ivuga ko bitaramenyekana niba uyu mugabo uhanganye na Jose Chameleone na Elias Lukwago kuri uyu mwanya.
Umwe mu bajenerali yabwiye iki kinyamakuru ko Gen. Tumukunde ari gukoresha uburyo bwa kinyeshyamba yiyamamaza.
Gen. Tumukunde ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohoza Uganda akoresha imbunda ya Mashinigani (Machine gun). Yayoboye inzego z’iperereza ndetse aba na Minisitiri w’Umutekano w’Igihugu.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Azwiho kuba umwanzi gica w’Umufumbira, Gen. Kayihura ndetse no kutarya umunwa mu kunega ubutegetsi bwa Museveni, ingingo yigeze no gutuma agezwa imbere y’inkiko.


