Gen Prime Niyongabo ngo yaba agiye kwerekwa imiryango

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hashize iminsi Leta y’u Burundi ihinduranya abayobozi mu nzego za gisirikare na polisi, kuri ubu biranugwanugwa ko Gen Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo nawe ashobora kuvanwa kuri uyu mwanya hagashyirwaho uwizewe kumurusha nyuma y’uko atunzwe agatoki ko yari mu itegura ry’umugambi wo guhirika Perezida Nkurunziza.
Amakuru ava mu gisirikare cy’u Burundi, avuga ko ubuyobozi bukuru burimo gutegura impinduka, Gen Prime Niyongabo akavanwa ku mwanya yari ariho agasimburwa n’umwe muri 3 bakekwa.

priii
Gen Major Prime Niyongabo

Batatu bakekwaho kuvamo umwe uzasimbura Gen Niyongabo ni Gen Ildephonse Habarurema, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo, Gen Emmanuek Miburo na Gen Silas Ntigurirwa, umuyobozi wa INSS (Institut National Pour la Sécurite Social).
Ikinyamakuru UBM gitangaza ko Gen Prime Niyongabo atavugirwamo by’umwihariko akaba atizewe nyuma y’aho bitangarijwe ko nawe yari ari mu bashakaga guhirika Nkurunziza ku butegetsi.
Ubwo Gen Cyrille Niyongabo yari ari imbere y’urukiko, yatangaje ko bategura umugambi wa Cout d’Etat yageragejwe ku wa 21 Gicurasi 2015, yari ari kumwe na Gen Pontien Gaciyubwenge wari Minisitiri w’Ingabo, Gen Niyombare Godefroid ndetse na Prime Niyongabo.
Nyuma y’igerageza rya Coup d’Etat, nibwo amakuru yagiye acicikana ko Prime Niyongabo yicomokoye kuri bagenzi be hamwe na Gaciyubwenge, ikibazo kikaba cyaravutse ngo ubwo bananirwaga kumvikana ku uzahita aba Perezida nyuma yo guhirika Nkurunziza.
Nubwo bivugwa ko Niyongabo atizewe akaba yanasimburwa, nawe ubwe umutekano we ntiwizewe dore ko yarusimbutse ubwo yategwaga umutego ava mu gace ka Kinanira mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2015, ahagana saa moya zibura iminota mike za mu gitondo, abamurindaga bose baricwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *