Korea ya Ruguru yananiwe guturitsa igisasu cya kirimbuzi

Sangiza iyi nkuru

Abayobobozi ba Amerika na Koreya y’Epfo batangaje ko Koreya ya Ruguru yananiwe guturitsa Misile iri mu bwoko bwa Musudan nk’uko ibimenyetso byabigaragaje.
Nk’uko BBC ibivuga, ngo ntihamenyekanye neza ubwoko bw’iyo Roketi yakoreshejwe, ariko hakekwa ko impamvu yananiwe guturika ari uko itari ifite ingufu.
Mu gihe hibukwaga uwashinze Korea ya ruguru ari nabwo icyo gisasu cyasuzumwaga, ngo abaturage bari batangiye kugira ubwoba budasanzwe batekereje ko bagiye kugerwaho n’ingaruka zacyo.
Kwibuka agace Sekuru wa Kim yavukiyemo, ari nawe washinze Korea ya Ruguru, ngo byabaye intandaro yo gutegura uwo mugambi wo guturitsa izo misile nshya z’ubumara, ariko ntibyagerwaho.
Ibyo byabaye mu gihe mu minsi ishize abasirikare ba Korea ya Ruguru bagaragaye batwaye Roketi 2 zo mu bwoko bwa Musudan, gusa bikavugwa ko icyo gihugu cyaba gifite izirenga 50
Izo Roketi Korea yagerageje bwa Mbere, ngo zishobora kugera mu birometero 3000,zikaba zishobora kugera ku nkambi ya gisirikare ya Amerika, mu gace ka Guam werekeza Pasifike(Pacifique).
Amerika ivuga ko yari imaze iminsi ikurikirana iby’ibyiryo geragezwa,ariko nta y’andi makuru arenzeho iratangaza kubyerekeye izo Roketi.
Korea ya Ruguru yafatiwe ibihano n’amahanga, nyuma yo kugerageza guturitsa ibisasu ubugira kane.
Ibyo byatumye ihora ikangisha Amerika na Korea y’Epfo,ko isaha n’isaha izabateraho ibyo bisasu nk’uko Kim Jong-Un Perezida w’icyo gihugu ahora abisubiramo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *