Amabere yandiye ndimo kuganira n’umukunzi, nshinyirije akeka ko ndimo gukora imibonano mpuzabitsina

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Clarisse(ryahinduwe) ndi umunyeshuri mu mwaka wa mbere muri Kaminuza i Kigali, mfite umukunzi w’umusore, ni umucuruzi ariko mbona atanyizera.

Mu by’ukuri ikibazo mfite nifuza ko munangiraho inama, ni uko iyo ndimo kuganira na we bitewe n’uburyo mwiyumvamo, amabere yanjye arandya cyane, nkumva utuntu turimo kunkirigita cyane tuyirukamo.

Ubwo twaganiraga ari nijoro ndyamye, twatangiye nta kibazo, bigezemo hagati nibwo numvise bitangiye kuza, uko yanganirizaga nisanzwe ndimo gushinyiriza, nitsa n’imitima kuko numvaga ntatuje.

Yakomeje kumbaza ibyo ndimo, ngezaho ndamubwira nti ni amabere arimo kundya, nageze aho musaba ko twaba turekeyaho kuganira arabyanga, numva meze nabi n’ijwi ridasohoka neza.

Naje kugeraho ndamukupa, nyuma anyoherereza message ngo ngerageze mwitabe, naramwitabye musobanurira ikibazo mfite, arangije arambwira ngo si umwana, ngo mba ndyamanye n’abandi basore nkamufatiraho icyo yise furi, ngo yaba imvugo nakoreshaga n’ibyo yumvaga byose byamugaragarije ko nari ndi mu gikorwa nyirizina cy’imibonano.

Namubwiye ko ntasambana, kandi ko nubwo nabikora bitaba ari ngombwa kubimuratira, mbese yabigize intambara ngo uko nahumekaga n’imvugo zanjye byamugaragarije ko narindimo gukora imibonano mpuzabitsina ngo kandi bibaye kabiri, ni uko ngo yari yaranyihoreye.

Ubu nkore iki ngo yumve ukuri kwanjye, kandi mu by’ukuri ndamukunda pe! Ariko na none afite umutwe ufunze ku ruhande rumwe cyangwa se akaba atanyizera nk’umunyakuri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *