Mu Rwanda abantu barenga 500 bashowe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu myaka ibiri ishize

Sangiza iyi nkuru

 

Ubushakashatsi ku icuruzwa ry’abantu bwagaragaje ko mu gihe cy’imyaka ibiri urubyiruko rugera kuri 515 rwashowe muri ibi bikorwa.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 25 aribo bibasiwe cyane muri ibi bikorwa by’icuruzwa ry’abantu. Iki ni icyaha ndengamipaka gisaba ubufatanye bw’ibihugu mu guhangana nacyo.

Ikigo Never Again cyakoze ubu bushakashatsi mu Rwanda hagati ya 2017 na 2019, kivuga ko ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu, ari ikibazo gihangayikishije isi muri rusange ariko kikaba kiri kuzamura intera no mu Rwanda mu buryo buhangayikishije.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe n’umuryango Never Again ku wa 19 Nyakanga 2019. Imibare y’ubu bushakashatsi igaragaza ko kuva mu myaka ibiri ishize, urubyiruko 515 rwashowe muri ibi bikorwa binyuze mu Rwanda. Ibihugu bajyanwemo akaba ari Arabia Saoudite , Ubushinwa, Kenya , Tanzania, Malaysia, Malawi, Afurika y’epfo,,.

Mu mpamvu zivugwa zituma abenshi bashorwa muri ubu bucuruzi ku isonga haza ubujiji, imibereho mibi,ubushomeri,abizezwa akazi keza no kubeshywa ko bazabarihira amashuri n’ibindi.

Umuyobozi wa Never Again mu Rwanda Dr Nkurunziza Joseph yavuze ko iki kintu gisa n’aho kitaramenyekana neza ndetse n’ababikorerwa batinya kubivuga.

Yagize ati’’Hakenewe ko abantu bigishwa bakamenya ko iki kibazo gihari kandi ko gihangayikishije akarere muri iki gihe’’

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha( RIB) ruvuga ko ubucuruzi bw’abantu buri mu byaha bihangayikishije igihu ku rwego rwo hejuru kandi bujyanwamo urubyiruko.

Umukozi ushinzwe ubutabera mpuzamahanga muri minisiteri y’ubutabera Umurungi Providence avuga ko leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose kugira ngo ikumire ibi bikorwa. Gusa ngo haracyari imbogamizi yo gukurikirana ababikorera hanze y’igihugu.

Yagize ati’’Dushobora kugarura mu gihugu uwahohotewe ariko iyo uwakoze icyaha tutamufite mu gihugu biratugora kumukurikirana.

BBC dukesha iyi nkuru, ivuga ko imibare rusange y’abahohotewe muri iki cyaha cy’ubucuruzi bw’abantu itaramenyekana. Gusa ngo igenda yiyongera.

Mu minsi yashize hari abagejejwe mu nkiko baregwa iki cyaha.

Nkurunziza Viateur @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *