Abayobozi ba Sudani y’Epfo barashinja igihugu cya Uganda gucumbikira abashaka guhungabanya Guverinoma ya Perezida Salva Kiir i Juba.
Ubwo yafataga ijambo mu nama hagati y’abayobozi ba Uganda n’aba sudani y’Epfo, ahitwa Magwi, muri Sudani y’Epfo kuwa Gatanu ushize, Guverineri wa Leta ya Torit, mu Ntara ya Eastern Equatorial, Bwana Alberio Tobiolo Oromo, yavuze ko inyeshyamba nyinshi zirimo kwinjira muri Uganda zigize nk’impunzi, zikisuganyiriza I Kampala no mu bindi bice by’igihugu ziibitero kuri Juba.
“Amakuru y’ubutasi dufite aragaragaza ko bamwe mu bakekwaho kuba inyeshyamba bacumbikiwe mu nkambi z’impunzi muri Uganda aho bahuriza ibikorwa byabo mbere yo kongera ibitero muri Sudani y’Epfo,” ibi Alberio yabibwiraga intumwa za Uganda zari ziyobowe n’umuyobozi mu Karere ka Lamo, James Kidega.
Uyu muyobozi wo muri Sudani y’Epfo nk’uko tubikesha Chimpreports, yongeyeho ko zimwe mu nkambi z’impunzi mu turere twa Kiryandongo, Adjumani na Lamwo zikoreshwa mu gushakisha abarwanyi.
Nubwo atatanze amazina, yakomoje ku muyobozi umwe w’inyeshyamba avuga ko ari mu bukangurambaga kandi arimo gutera inkunga abasaba ubuhungiro muri Kampala no mu nkambi z’impunzi mu turere twavuzwe, bagamije kurwanya Guverinoma ya Sudani y’Epfo.
Umuyobozi w’ahitwa Magwi witwa Bosco Ochola Oringa, we yongeyeho ko inyeshyamba zaturutse muri Uganda ziherutse kugaba ibitero mu biturage bya Mugale, Paracelle, Adodi na Owiny Ki Bul muri Sudani y’Epfo.
Yakomeje avuga ko abo banyabyaha banatega abagenzi ku muhanda uhuza Nimule na Juba.
Oringa yakomeje avuga ko ibi bishobora kubangamira amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono hagati y’impande zihanganye muri Sudani y’Epfo. Kuri ubu Perezida Salva Kiir n’uwahoze ari visi perezida we, Riek Machar bari mu mishyikirano igamije gushing guverinoma ihuriweho no kurangiza imirwano hagati yabo imaze igihe kirekire.
Inama yo kuwa Gatanu hagati ya Sudani y’Epfo na Uganda yari igamije kuvuga ku kibazo cy’umutekano hagati y’ibihugu byombi. Ni nyuma y’uko hari abantu bitwaje intwaro bagiye bava muri Sudani y’Epfo bakagaba ibitero mu biturage byegereye umupaka muri Uganda, bagasahura amatungo bakanica abantu.
Bwana James Kidega yijeje ko impungenge za Sudani y’Epfo baza kuzisangiza inzego z’umutekano za Uganda n’abayobozi muri guverinoma ngo bakore iperereza kuri ayo makuru, ariko yongeraho ko bishobora kugorana gufata impunzi n’abasaba ubuhungiro kubera ko baba bakingiwe n’amategeko mpuzamahanga.
Yasabye n’uruhande rwa Sudani y’Epfo kugenzura ubwiyongere bw’intwaro nto, ubujura bw’amatungo bukorerwa ku mupaka no guhagarika ibikorwa byo guhohotera Abagande muri Sudani y’Epfo.
Igihugu cya Sudani y’Epfo kikaba gishinja Uganda gucumbikira abashaka guhungabanya umutekano wacyo nyuma y’u Rwanda narwo rwakunze kurega Uganda gufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse kimwe na Sudani y’Epfo u Rwanda narwo rukaba rushinja umutwe wa RNC gushakisha abarwanyi mu nkambi z’impunzi.


