Umukobwa wa mbere mu gihugu, Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru yashyize ahagaragara amafoto ye n’umufasha we, Bertrand Ndengeyingoma agaragaza aho bari bari mu Kwezi kwa Buki, mu ishyamba rya Nyungwe, nyuma yo kwambikana impeta mu ntangiriro z’uku kwezi dusoza.

Madamu Ange I. Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye inzu yabitayeho (One and Only Nyungwe House)muri uku kwezi kwa Buki n’umufasha we, ayisezeranya ko kandi bazajya basubirayo kenshi.
Yagize ati: “ Warakoze O&O Nyungwe House kubw’ukwezi kwa buki kutazibagirana. Twizeye kuzagaruka na none na none ,”

Iyi nzu nayo yahise imusubiza imushimira ndetse ivuga ko yiteguye kongera kubakira ubutaha. Ku rukuta rwayo rwa Twitter One&Only Nyungwe House yagize iti: “ Byari ibyishimo kubakira mwembi, twishimiye ko twatumye ukwezi kwanyu kwa buki kutazibagirana. Dutegereje igihe muzadusurira na none .”

Nk’uko Bigaragara, Ange Kagame n’umufasha we bakaba barahisemo kujya kurira ukwezi kwabo kwa buki mu gihugu cyabo aho gufata za rutema ikirere bajya kubikorera hanze y’igihugu nk’uko benshi mu bifashije mu Rwanda usanga babigenza. Ni mu gihe kandi mu Rwanda hari byinshi byiza birutatse byatuma ukwezi kwawe kwa buki kugenda neza ntikuzibagirane nka Ange.


