Minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yakurikijeho abifuza ko iki gihugu giha uburenganzira bwo gushyingiranwa abaryamana bahuje igitsina, ashimangira ko ibi bidashoboka mu mico yose ya Congo.
Ibi minisitiri Marie-Ange Mushobekwa yabitangarije mu Kanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, I Geneve mu ntangiriro z’uku kwezi nk’uko tubikesha 7sur7.cd.
Ubwo yafataga ijambo asubiza ikibazo yari abajijwe ku gushyingiranya abahuje igitsina muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri Mushobekwa yavuze ko itegeko nshinga rya Congo rivuga ko Umugabo yemerewe gushyingiranwa n’umugore gusa.
Ati: “ Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nta tegeko rihari rigira icyaha kuryamana kw’abahuje igitsina, ariko na none, nta tegeko rihari ryemera gushyingiranwa kw’abahuje igitsina. Itegeko Nshinga, Amategeko shingiro ya Congo asobanura neza ko umugabo adashobora gushyingiranwa n’utari umugore kandi ko umugore adashobora gushyingiranwa n’utari umugabo .”
Yongeyeho ko n’amategeko agenga umuryango n’imico yose y’Abanyekongo bitemera gushyingirana kw’abahuje igitsina.
Minisitiri Mushobekwa yanongeyeho ko Abanyafurika muri rusange n’Abanyekongo by’umwihariko bakwiye bagomba kurinda imico yabo.
Ati: “ Mbese kuri uru rwego nta bukwe bw’abahuje igitsina buzaba iwacu. Kubera ko imico yacu itabyemera ndetse n’iyobokama ryemewe muri Congo, nubwo leta itegamiye ku idini, nta yobokamana na rimwe ryemera gushyingiranwa kw’abahuje igitsina .”
Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko nubwo Minisitiri Mushobekwa avuga ibi, hari ibihugu bimwe byo muri Afurika byamaze kwemera gushyingiranya abahuje igitsina nka Afurika y’Epfo, yabyemeye kuva mu Ugushyingo 2006.
Â


