Mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 rishyira kuwa 16 Mata abantu bitwaje ibirwaniro baraye bagabye igitero kuri station ya polisi iri mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi, baturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho bikekwa ko abateye ari abo mu mutwe wa FDLR nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda rivuga.
Itangazo riragira riti:
Abantu bitwaje intwaro bakekwaho kuba ari abo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR mu ijoro ryakeye ryo kuwa 15-16 Mata 2016 bacengeye mu gihugu cyacu baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bateye kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda iri mu Karere ka Rubavu, mu murenge wa Bugeshi, mu kagali ka Kabumba.
Abashinzwe umutekano bashubije inyuma abo barwanyi basubira iyo bari bateye baturutse muri Kongo (DRC), ubu umutekano muri ako gace ukaba wifashe neza.
Ibindi kuri iki gitero, biraza gutangazwa nyuma.
End.
René Ngendahimana
Lt Col
Umuvugizi Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda
Mu kwezi gushize n’ubundi mu karere ka Rubavu ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda byagabweho igitero n’abantu bitwaje ibirwanisho bari baturutse hakurya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo umwe muri bo wari wambaye umwambaro w’igisirikare cya FARDC ahasiga ubuzima.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


