Iran iravuga ko yataye muri yombi intasi 17 zikorera CIA

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Iran kiratangaza ko cyataye muri yombi intasi 17 zikorera Ikigo cy’Abanyamerika cy’ubutasi kizwi nka CIA kandi bamwe muri izi ntasi bakatiwe igihano cy’urupfu.

Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya ubutasi muri minisiteri y’ubutasi ya Iran, yatangaje ko inzego z’umutekano zabashije gusenya ihuzanzira ry’intasi za CIA. Yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru I Tehran kuri uyu wa Mbere.

Uyu muyobozi utatangajwe amazina yagize ati: “ Abagambaniye igihugu ku bwende bashyikirijwe ubucamanza, bamwe bakatiwe igihano cy’urupfu abandi bakatirwa igifungo cy’igihe kirekire .”

Iran itangaje ibi nyuma y’amezi hari umwuka mubi hagati yayo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na nyuma yo kwikura mu masezerano ya nikeleyeri kwa Amerika mu 2015 ahubwo ikemeza ibindi bihano by’ubukungu kuri Iran.

Iyi nkuru dukesha Al Jazeera iravuga ko abashinzwe ubutasi muri Iran bemeza ko nta n’umwe mu bantu 17 bafashwe, bivugwa ko bahawe amasomo ahambaye, wabashije kugira icyo ageraho.

Izi ntasi ngo zikaba zari zaratumwe gukusanya amakuru mu bigo zakoragamo, gukora ibikorwa by’ubutasi no kohereza no gushinga utwuma dukurura amakuru.

Iran iravuga ko bamwe muri izo ntasi binjijwe muri aka kazi na Amerika bashukishijwe umutego wo guhabwa visa CIA yateze Abanya-Iran bashaka kujya muri Amerika.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ubutasi muri Iran ati: “ Bamwe begerewe ubwo babaga bari gusaba visa, mu gihe abandi bari bazifite mbere bagashyirwaho igitutu kugirango bazivugurure ,”

Iran yagiye kure inashyira ahagaragara video igaragaza ukuntu izi ntasi zahererekanyaga amakuru n’abakozi ba CIA bari hanze y’igihugu. Inagaragaramo umukozi wa CIA mukuru agerageza kureshya umugabo ukomoka muri Iran bari mu Bihugu byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE).

Ibiro Ntaramakuru bya Iran (IRNA) bikaba byatangaje ko Iran yakoze igikorwa cyo guhiga izo ntasi ibifashijwemo n’ibihugu by’inshuti bitavuzwe amazina.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *