Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy atangaza ko abagore ari ikibazo agendeye ku kuba abantu babiri bashobora gushyamirana ari bo (abagore) ntandaro.
Uyu muhanzi yatangaje ibi nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abana babiri b’abahungu bakiri bato buri umwe arwanira kubyinana n’umwana muto w’umukobwa bari kumwe na we mu birori.
Muri aya mashusho aba bana bakizwa n’abari aho  umwe mu b’igitsinagore bakuri bari aho afata umwe muri aba bana ngo babyinane bityo areke rwaserera na mugenzi. Uyu mwana ariko agenda atanyuzwe agakomeza kureba uko mugenzi we amutwaye umukobwa.
Benshi bagiye batanga ibitekerezo kuri aya mashusho, Meddy we yavuze ko ibi bigaragaza uburyo kumugore ashobora kuba ikibazo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “Abagore ni ikibazo.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ubusanzwe bizi ko agakunze ababiri kabateranya, gusa iyo bigeze ku bagabo babiri bakunze umugore umwe, ni ubuzima bw’umwe muri bo bushobora kubigenderamo. Ahanini haba hagamijwe ko umwe amwiharira cyane ko ikibazo nk’iki ari gacye cyakemurwa mu buryo bw’ibiganiro abo bireba ngo bicare ku meza basase inzobe.
Â


