Salva Kiir yaciye kuririmba indirimbo y'igihugu adahari, utazabyubahiriza akazikorera umusaraba

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yashizeho itegeko ribuza kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu adahari. Umuntu utazaryubahiriza azahanwa bikomeye.

Ibi byatangajwe na Minisitiri ushinzwe amakuru, Michael Makuei nyuma y’inama yahuje Kiir n’abaminisitiri ku wa 19 Nyakanga. Ni inama yafatiwemo imyanzuro myinshi, uyu na wo uzamo.

Minisitiri Makuei yakoresheje aya magambo: “Birumvikana cyane ko iri ari itegeko. Nutaryubahiriza uzikorera umusaraba.”

Si ukwikorera umusaraba nk’uko Yesu/Yezu yagenjwe nk’uko bivugwa mu gitabo cya Bibiliya, ahubwo yashakaga gusobanura ko uzarirengaho azahabwa igihano gikakaye.

” Buri wese amenyeshejwe ko indirimbo yubahiriza igihugu iririmbwa ku bwa Perezida; ntabwo ari buri wese. Yaba minisitiri, umunyamabanga wa keta, guverineri; nta wemerewe kuyiririmbirwa.” Makuei.

Icyakoze yatanze irengayobora, avuga abemerewe kuyiririmba cyangwa kuyiririmbirwa batari Perezida. Abo ni abahagarariye Sudani y’Epfo mu mahanga (amabassadeurs) n’abanyeshuri baba bayiga.

Hashizweho kandi itegeko ribuza abasirikare kwambara impuzankano y’akazi mu gihe Kiir ageza ubutumwa ku baturage.

Ntabwo Minisitiri yigeze avuga ibihano biteganyirijwe uzarenga kuri aya mategeko ariko ikigaragara ni uko bizaba bikomeye.

Makuei yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko abayobozi n’ibigo bitandukanye baririmbaga iyi ndirimbo perezida adahari; ibintu bihabanye n’itegeko riyigenga ryashyizweho umukono mu 2011  ari na wo mwaka yaboneyemo ubwigenge yiyomoye kuri Sudani.

Indirimbo yubahiriza Sudani y’Epfo yitwa ‘South Sudan Oyeee!’ cyangwa se ‘Sudani y’Epfo Oyeee!’ Yashyizwe ahagarara nyuma y’irushanwa ryabaye rigamije gutoranya iboneye kurusha izindi zari zihatanye mu 2010, mbere y’ubwigenge bwo mu 2011.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *