Abasore babiri bo mu muryango umwe bishe ba se babicishije imihoro mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu ahitwa Buba, muri chefferie ya Walendu Pisti ho mu Ntara ya Djugu yahoze ari Ituri. Abayobozi bo muri aka gace batanze aya makuru bakaba bavuga ko aba basore bishe ba se babashinjaga kuba abarozi.
Nk’uko bitangazwa na sosiyete sivile ya Kpandoma, igiturage gituranye n’icyabereyemo ubwicanyi, ngo abana babiri b’aba bagabo bishwe nabo ngo bari bapfuye muri iki cyumweru gishize, aho ngo umukobwa umwe yapfuye kuwa gatatu ari kubagwa ngo abyare ku kigo nderabuzima cya Linga.
Bukeye bwaho kuwa Kane, mubyara wa nyakwigendera wagaragazaga ibimenyetso bya malaria, nawe yarapfuye mu buryo butunguranye. Ibi rero ngo nibyo byateye umujinya aba basore bishe ba se babashinja kuba bararoze bene wabo.
Nk’uko umuyobozi w’intara yabitangaje, abo basore babiri bo mu muryango umwe bakaba ari ababyara ngo bahise bafata imihoro batemagura ba se kugeza bashizemo umwuka nabo bahita bahunga.
Umuvugizi wa polisi muri Ituri, akaba yavuze ko iperereza riri gukorwa ngo abo bicanyi bafatwe nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


