“Nagirango mbibutse ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusaruro mubi wavuye ku miyoborere mibisha yaranze ubutegetsi bw’u Rwanda, kuva ku ngoma y’Abakoloni kugeza ku butegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri” .
Ibi Minisitiri w’Intebe yabitangaje kuri uyu wa 15 Mata, 2016 mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ryabereye ku biro bye ku Kimihurura, rigahuza abakozi b’ibiro bye n’Ibigo bibishamikiyeho, ndetse n’aba Minisiteri y’Uburinganire n’Umuryango.
Anastase Murekezi yagize ati: “Imiyoborere mibi yaranze u Rwanda nayigereranya n’umwijima utuma umuntu atamenya aho ari. Ikibabaje kurusha ibindi ariko, ni uku uyu mwijima wakongejwe n’Abayobozi, bakabaye ubundi ari urumuri rwa rubanda, wayobotswe n’ibyiciro byose by’Abanyarwanda birimo n’Amadini n’Amatorero ubusanzwe afite inshingano zo kwigisha abayoboke bayo urukundo”
Umukuru wa Guverinoma kandi yagaye cyane abantu bose bateguye Jenoside, abayishyize mu bikorwa abayiteye inkunga, abanze gutabara abari mu kaga ndetse n’abarebereye abicwa ntibagire ubutwari bwo kwitandukanya n’ikibi.
Yakomeje agira ati: “Ubwo turi muri Primature, nimureke tugaye twivuye inyuma Kambanda Yohani wabaye Minisitiri wa Leta y’Abatabazi akaba yari ku isonga mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. We yaranabyiyemereye imbere y’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriyeweho gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwari Arusha muri Tanzaniya.”
Mu batumirwa batanze ibiganiro yaba Dr. Bizimana Jean Damascene ndetse na Pasiteri Rutayisire bagaragaje uruhare rwa leta mu gutegura Jenoside yakorewe abatutsi ndetse banagaragaza uruhare rwa Leta y’Ubumwe mu kubaka ubunyarwanda binyuze mu bumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside.
Uyu mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro ahashyinguye imibiri y’abantu bagera ku bihumbi 13 bose bishwe urupfu rubi nyuma yo gutereranwa n’ingabo zari iza Loni.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Src: Primature
@bwiza.com


