Kenya:Al Shabaab mu myiteguro yo kwinjiza abarwanyi bashya

Sangiza iyi nkuru

Ibiro by’ubutasi muri Kenya (NIS) byamaze gutangaza ko Al Shabab iri mu myiteguro yo kwinjiza abandi barwanyi ku butaka bwa Kenya.
Ibyo biro by’ubutasi bivuga ko uretse kuba uyu mutwe w’ibyihebe wari warigabije inkengero z’ Amajyaruguru ya Kenya, ngo ubu noneho yamaze kunoza umugambi wo kwigarurira n’agace ka Rift Valley ndetse na Nyanza.
Ni muri urwo rwego Leta ya Kenya yamaze gukangurira abaturage ko bagomba kuba maso bagakaza umutekano ndetse no kwiyemeza guhangana mu gihe bibaye ngombwa.
Yagize iti”uyu mutwe w’iterabwoba, urimo kugenda wibanda ku banyeshuri baba abo mu mashuri yisumbuye cyangwa muri za kaminuza ”
Leta yakomeje ishimangira ko Al Shabaab irimo no kwiyegereza za gereza n’abaturage b’abasiramu babashukisha amafaranga, bityo ngo babe babayobya.
Yagize iti”batangiye imigambi yo kwiyegereza Abanyakenya b’abayisilamu babashukisha amafaranga n’ayandi macengezamatwara atandukanye.”
Iyo raporo yatanzwe kandi igaragaza ko Ibyo byihebe byamaze kunoza umugambi wo kwigarurira abashomeri bababwira ko bagiye kubakura ahabi.
Mu cyumweru gishize nibwo hari undi mutwe uzwi ku izina rya Jahba East Africa, watangaje ko waziye kurwanya Al Shabaab ariko uvuga ko ari bwo bwa nyuma.
Kenya nyuma yo kwibasirwa bikomeye na Al Shabaab , ntihwema gukaza umutekano ku buryo bukomeye hifashishijwe imikoranire myiza y’igisirikare n’abaturage.
Al
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *