Leon Mugesera, yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu aherutse guhabwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mugesera yahawe igihano n’urukiko kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2016 kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Uyu mugabo w’imyaka 63 y’amavuko, yazanywe mu Rwanda mu 2012 nyuma y’igihe agerageza inzira z’ubutabera ngo ntazoherezwe kuburanira mu Rwanda avanywe muri Canada aho yari yarahungiye.
Leon Mugesera yari akurikiranweho ijambo rishishikariza Abahutu kwanga Abatutsi yavugiye ku Kabaya mu 1992 muri meeting y’ishyaka MRND ryari ku butegetsi, yari abereye umuyoboke, yari yahabereye. Ubushinjacyaha bukaba bwaragaragaje iryo jambo nka kimwe mu byabaye imbarutso ya jenoside.
Urubanza rwe rrwamaze imyaka ine ruburanishwa mu Rukiko Rukuru rwa Kigali bitewe n’ukuntu rwagiye rusubikwa bisabwe n’uwashinjwaga nk’uko iyi nkuru dukesha Rwanda News Agency isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



