Nyuma yo kuzahazwa n’uburwayi, Eddy Kenzo ashobora guhagarika umuziki

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda, aravuga ko icyamamare Eddy Kenzo agiye guhagarika umuziki akita ku buzima bwe bwite bwugarijwe n’indwara itaramenyekana.
Ibi bije nyuma y’uko uyu muhanzi yagiye agaragara kwa muganga kenshi, ariko ntihamenyekane indwara iba yamwibasiye.
Eddy-Kenzo1
Ibitaro bimwe uyu musore yagezemo, ngo haba haravumbuwe amakuru ko yaba yararwaye Thiphoid,akaba ari yo mpamvu akunze kurwaragurika no kudahumeka neza.
Andi makuru yo avuga ko Kenzo yaba afite ikibazo cy’umutima,byanatumye afata rutemikirere yerekeza mu mahanga ngo yicishe mu cyuma.
Nyamara akimara kunyura mu cyuma ngo ibizamini byagaragaje ko ari muzima umutima nta kibazo ufite,kandi nta na Thipfoid yamugaragayeho.
Ibyo bikaba byatumye atekereza ko byaba ari ikibazo cy’umunaniro bityo ngo akaba akeneye umwanya uhagije wo kuruhuka kugeza ubwo azaba amerewe neza, nk’uko ikinyamakuru Bigeye kibitangaza.
Eddy kenzo ahuye n’ubwo burwayi nyuma y’uko yari afite ibitaramo mu minsi iri imbere mu gihu cya Gabon ndetse na Guinnea Conacry, ariko avuga ko azabyitabira mu rwego rwo kudatenguha abafana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *