Nyagatare: Umusore atunzwe n’ igicugutu nyuma y’igihe kirekire yarazengerejwe n’ubukene

Sangiza iyi nkuru

Iradukunda Nikodemu,ni umusore ufite imyaka 20,atuye mu karere ka Nyagatare,umurenge wa karama,akagari ka gikagati,mu mudugudu wa Bigega atunzwe n’akazi kubucuruzi afashwamo n’icyigare bita igisuguma (igicugutu) yatangiye mu 2012.
Ngo kuba yiga mu ishyuri ryisumbuye rya G.s .Gikagati mu mwaka wa kabiri, abikesha igisuguma,kuko kimufasha mu gukora ubucuruzi bwe ,bwo kumworohereza ubwikorezi ndetse no kwiga.
Ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com, yamusangaga mu bucuruzi bwe,aho yari yagiye kurangura ibijumba, ari nacyo gicuruzwa kimaze kumufasha muri byose mu isoko rya Rushaki ho mukarere ka gicumbi,yamutangarije ko ubu bucuruzi bumugejeje kure.
Yakomeje avuga ko bumukura mu bwigunge, by’umwihariko ko n’ubwo bwose bimuvuna akora urugendo rurerure ,kuva Rushaki akagera Karama ho mukarere ka Nyagatare,urugendo akora rw’amasaha 16 kugenda no kugaruka.ni ukuvuga ngo kuva karama iwabo akajya rushaki akongera agasubirayo akoresha ayo masaha, uko kuvunika kwose ngo nizo mbaraga ze z’iterambere.
Gusa uyu mwaka ngo ntiwamugendekeye neza kuko yaje kwibwa ibicuruzwa bye ndetse n’inzu yabagamo iza gufatwa n’inkongi yumuriro, haza guhiramo y’amakayi n’ibitabo byamufashaga mu masomo.
Nyuma y’ibyo byago, yasubiye ku ishuri kubera ko indangamanota yahiriye muri iyo nzu ubuyobozi bw’ikigo bumusaba amafaranga ibihumbi bitatu byo kongera kumukorera indi, umwarimu we Uwimana Odette yamubwiye ko atakongera kumukorera indangamanota atishuye ayo mafaranga.
Gusa kubera ubukene yatewe nabo bajura kimwe n’inkongi y’umuriro,byatumye asa nuvuye mu ishuri kugira ngo ashakishe ya mafaranga yo kwiteza imbere ndetse no gukomeza kwiga nk’uko yabyiyemeje.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
RUTEMBESA Anicet/Bwiza.com/ Giumbi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *