Inkuru yari yasakaye ko umuhanzi Jackie Chandiru yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mata 2016, nibwo inkuru zacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko umuhanzi ukomoka muri Uganda, Jackie Chandiru yitabye Imana, aya makuru yanyomojwe n’umujyanama we (manager).
jackie-chandiru1
Julie, manager wa Jackie yatangaje ko umukiriya we ameze neza ibyatangajwe ari ibihuha byambaye ubusa.
Yagize ati: “ Ntabwo ari ukuri, ni muzima kandi ameze neza ”.
Aya makuru y’igihuha ngo aba yatangajwe n’abantu baba bafite inyungu zabo bwite rimwe na rimwe bagamije kwigwizaho ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga (Facebook), bashaka ko umubare w’abakanda like kuri group zabo wiyongera.
Si ubwa mbere uyu muhanzikazi abitswe kandi akiri muzima, dore ko no mu mwaka wa 2013 nabwo inkuru zacicikanye mu bitangazamakuru ko yapfuye.
Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka nibwo Jackie Chandiru yari ari mu bitaro bya Mulago i Kampala bivugwa ko yabazwe umutima.
Byakomeje gutangazwa ko ubuzima bwe bwaba buri mu kaga, bivugwa ko yajyanywe mu kigo cyita ku basaritswe n’ibiyobyabwenge.
Jackie Chandiru yahoze mu itsinda Blue 3 aho yaririmbanaga na Cindy ndetse na Lilian Mbabazi, yakoranye indirimbo n’itsinda Urban Boyz ryo mu Rwanda, indirimbo bise “Take it off”.
chandir
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *