Umupasiteri akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 15 wiga ku ishuri ayobora

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umupasiteri mukuru w’itorero Hope of Glory Church ryo mu Karere ka Budaka, ashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.

Igipolisi kivuga ko uwo mupasiteri ari n’umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Hope of Glory, aho uyu mwana w’umukobwa yigaga mu mwaka wa karindwi.

Moses Vabekuno, wungirije ukuriye CID muri Station ya polisi ya Budaka, avuga ko ukekwa yaba yarakoreye iki cyaha iwe mu rugo kuri uyu wa gatandatu ushize. Iwe ngo akaba ari mu ntambwe nkeya uvuye aho iri shuri riherereye.

Nyina w’umwana ni we wagejeje ikirego kuri polisi nk’uko vabekuno avuga.

Ubwo uyu mwana yabazwaga uko byagenze, yemeye ko pastier yamusambanyirije iwe mu gitondo cyo kuwa gatandatu ushize.

Uyu mwana yongeyeho ko kandi inshuro nyinshi, pastier yajyaga agerageza kumusambanyiriza ku ngufu mu byumba by’amashuri no mu biro bye nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

Vabekuno kandi avuga ko ibizamini byo kwa muganga byakozwe kuri uyu mwana w’umukobwa byagaragaje ko yasambanyijwe. Ushinjwa ariko we ahakana icyaha.

Uyu mupasiteri yavuze ko ibyo birego ari ibyahimbwe n’abamurwanya ngo bamwangirize isura banahagarike imishinga y’iterambere arimo gukora mu karere.

Ushinzwe uburezi mu karere, Paul Higenyi, aravuga ko bategetse kuba iri shuri rifunzwe nyuma yo gusanga ritari rinujuje iby’ibanze bisabwa na minisiteri y’uburezi

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *