Ahagana saa moya (7:00) z’igitondo zo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Mata 2016, nibwo umusore witwa Mbyariyehe Olivier wari uri mu maboko ya polisi yarashwe n’umupolisi arapfa ubwo yageragezaga gutoroka.
Aya makuru yemezwa n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa ko Mbyariyehe yarashwe ubwo yashakaga gutoroka.
Yagize ati: “ Umunsi yafashweho, Mbyariyehe yasanzwe ari gutema ibiti mu ishyamba rya Leta riri mu murenge wa Rongi, akaba yaragiraga ngo abicanemo amakara. Ubwo umuyobozi w’umudugudu n’abagize uru rwego rwa DASSO babiri bazaga kumubuza kubikora, yahise atemesha Hategekimana umuhoro, aramukomeretsa bikomeye”.
Abaturage batuye muri uyu murenge wa Rongo batunga agatoki uyu musore Mbyariyehe, ko yari yarigize intakoreka ndetse ko ashobora kuba yanywaga ibiyobyabwenge.
Nk’uko umunyamabanga w’umurenge wa Rongi, Bwana Ntagisanimana Jean Claude yari yatangarije Bwiza.com kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2016, ngo uyu musore yari mu bo bita Ibihazi, ababa barigize intakoreka mu gace batuyemo.
Ati: “ ni abasore baba barigize intakoreka (Ibihazi) yatwikaga amakara mu biti bya Leta, yamutemye ubwo bari bagiye kumufata, amutemesha umuhoro yasanze afite”
Ku wa kane tariki ya 14 Mata nibwo Mbyariyehe Olivier yafashwe ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi i Kiyumba mu karere ka Muhanga, ushinzwe umutekano yari yatemye DASSO ( District Administration Security Support Organ ) witwa Hategekimana Jeremie ajyanwa kuvurirwa mu bitaro i Kabgayi, yari yamutemye ku itama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


