Umuyobozi wa Rugende WFC, Rurangirwa Louis, yasabye Urwego rw’Igihugu rw’Abinjira n’Abasohoka gusuzuma ibyangombwa bya bamwe mu bakinnyi b’Abarundi barimo Jules Ulimwengu ukinira Rayon Sports, bafite indangamuntu z’u Rwanda, we yemeza ko bamwe bazibonye binyuze mu buriganya kugira ngo bakine nk’abenegihugu.
Ku rutonde rw’abakinnyi 16 yashyikirije uru rwego, harimo rutahizamu wa Rayon Sports ukunzwe cyane, Jules Ulimwengu wahoze akinira Sunrise.
Rurangirwa nk’uko ikinyamakuru Fun Club kibitangaza, afite urutonde rw’abandi bakinnyi 10 ari kwigaho kuko nabo akekako baba barakoze ubu buriganya.
Mu kwamagana iyi migirire, Rurangirwa yagize ati ”Ni ibintu bimaze igihe, maze igihe mu mupira, ni yo mpamvu iyo umuntu yitonze hari ibintu byinshi abona. Hari ikintu gishobora kuba ku muntu umwe nk’impanuka, agashugurika ibyangombwa agakina, ariko iyo bigeze ku rutonde rw’abantu 20, cyangwa bakagera kuri 40, oya. Umuntu nakine nk’umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.”
Yongeyeho ko “Icyo twanga ni uguhimba, icyo twanga ni amanyanga. Ni ubushakashatsi nakoze ku giti cyanjye, nshobora kuba ari njye wabisohoye ariko n’abandi barimo abayobozi b’amakipe barabizi, ntabwo ushobora kuyoberwa ko uri gukinisha umunyamahanga ufite irangamuntu, njyewe narabihagurukiye.”
Rurangirwa wigeze kwiyamamariza kuyobora FERWAFA avuga ko aya myanyanga akorwa mu guhindura amazina biterwa n’inyungu z’abantu ku giti cyabo baba bashaka mu mupira.
Dore urutonde rw’amazina y’abakinnyi yashyikirije Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.
- Tokoto André
- Ntate Djumaine
- Harerimana Rachid Léon
- Idi Djumapili
- Girukwishaka Fabrice
- Habonimana Jimmy Abdoul
- Kavumbagu Nahimana Guy
- Ndikumana Mussa
- Irakoze Saidi
- Ndikumana Magloire
- Bigirimana Yahya
- Idi Saidi Djuma
- Ismael Wilondja
- Munyakazi Yussuf Lule
- Ulimwengu Jules
- Nininahazwe Fabrice
- Ndoriyobija Eric
- Nimubona Emery
- Kitegetse Bogard
- Ntahobari Assouman
- Iragire Said
- Ndayishimiye Hussein
- Hakizimana Kevin
- Mussa Muryango
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Ibi biravugwa mu gihe mu bakinnyi binjiye mu Rwanda muri iyi mpeshyi n’iy’umwaka ushize, bavuye mu Burundi, abasaga 90% bafite indangamuntu y’u Rwanda.


