Abo ni Corneille Cyuzuzo na Costase Ndayishimiye babarizwa mu muryango udaharanira inyungu “Strive For Health Rwanda” bagiye gutangiza umushinga wo kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda ibibi by’icuruzwa ry’abantu.
Ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu gihangayikishije isi ndetse n’akarere muri rusange, aho abantu batwarwa bizezwa ibitangaza ku kazi bagiye gukora nyuma bagashorwa mu bindi bikorwa bibi by’urukozasoni, aha akaba ariho aba basore 2 bahereye bafitiraho igitekerezo.

Mu kiganiro kirambuye Corneille yagiranye na Bwiza.Com , Yatangaje uburyo yahangayitse akanaterwa ubwoba n’amakuru y’icuruzwa ry’abantu yagiye asohoka hirya no hino ku isi ndetse na hano mu Rwanda, umushinga akaba yarawutekereje hamwe na Costase wo muri SH-RWANDA.
Yagize ati” Ni byo koko icuruzwa ry’abantu rikomeje kubangamira ikiremwa muntu ,kuko bambutswa imipaka bakajyanwa mu mahanga bamara kugezwa aho bajyanywe bagatangira gukoreshwa ibikorwa by’urukozasoni”.
Yakomeje agira ati: “ibyo bikorwa by’urukozasoni harimo gusambanywa ku gahato, gukoreshwa imirimo y’imvune itajyanye n’imbaraga zabo, n’ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bwa Muntu.
Bikomeje kugenda bingaruka mu matwi, byanteye kwibaza icyo nakora hamwe na Costase Ndayishimiye dutegura umushinga ukazashyirwa mu bikorwa nyuma yo kuzawubonera abaterankunga ukazashyirwa mu bikorwa na SH – Rwanda ” .
Yifashishije ibigereranyo bitandukanye bigenda bizamuka umwaka ku w’uwundi, mu ngamba zabo biyemeje gukora uyu mushinga uzagenda uhagarika izamurwa ry’icuruzwa ry’abantu haba mu Rwanda mu karere ndetse no ku Isi muri rusange.
Avuga ko bazajya bibanda mu gusobanurira urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye ko batagomba gushukwa n’uwo ari we wese uje agaragaza impuhwe nk’iza Bihehe.
Yasoje akangurira Abanyarwanda gukorana n’inzego z’ibanze mu gukurikiranira hafi urubyiruko rw’Abanyarwanda bahanahana amakuru aho ariho hose hakekwa igura cyangwa igurishwa ry’abantu bagashyikirizwa inzego z’ubugenzacyaha.
Uyu mushinga wabo uzaba witwa ” Rwanda fight against human trafficking ” bakazawutangiza barangije kubona ibyangombwa byose, gusa bizeye ko ari vuba cyane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Murego Anatty/Bwiza.com


