Ese guverinoma y’u Burundi izemera kwakira abapolisi 3,000 Loni iteganya kohereza?

Sangiza iyi nkuru

Muri raporo y’amapaji 11 yohererejwe Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Loni kuwa 15 Mata, Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon arateganya ubutumwa bushya bwa Loni mu Burundi aho ateganya kohereza abapolisi 3000.

Ikibazo cy’umutekano mu Burundi ngo gikomeje kuburirwa umuti ku buryo bigeze aho biteye impungenge Ban Ki-moon nyuma y’ibyumweru bibiri akanama k’amahoro n’umutekano kemeye kohereza abapolisi ba Loni mu Burundi ngo bajye gufasha guhagarika ubugizi bwa nabi bukomeje kugaragara mu gihugu.

Kohereza abapolisi kubwa Ban Ki-moon ngo ni uburyo bumwe bushoboka bwo kurinda umutekano w’abaturage nubwo avuga ko imyiteguro izafata amezi, ndetse anagaragaza ko hari imbogamizi y’ibikoresho.

ban-nkurunziza-592x296
Ban Ki-moon na perezida Nkurunziza

Uburyo bwa kabiri buteganywa, nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga, ni ukohereza abapolisi 228 ba Loni bajya gufatanya n’abaharanira uburenganzira bwa muntu byashoboka hakiyongeraho indorerezi za A.U. Ibi ngo byafasha mu kumenyekanisha ikibazo ariko ntabwo byarinda abaturage.

Nk’uko Ban Ki-moon akomeza avuga, ngo akanama gashobora no gufata umwanzuro wo kohereza abapolisi hagati ya 20 na 50 bazagenzura igipolisi cy’u Burundi ndetse bakanafasha mu gushyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’igihugu kigendera ku mategeko.

Abadipolomate bo basanga kohereza abapolisi 228 bwaba ari uburyo bwiza, ariko ngo kugirango guverinoma y’u Burundi yemere abapolisi bangana gutya byo ntibyizewe. Guverinoma y’u Burundi yatangarije Loni ko yiteguye kwakira impuguke z’abapolisi zibarirwa muri 20 ariko nazo zidafite intwaro, ariko ko itazemera ko hoherezwa umubare munini w’abapolisi ba Loni.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns.@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *