Impushya z’inzira nshya muri EAC zizwi nka e-passports zizatangira gukoreshwa mu 2017

Sangiza iyi nkuru

Impushya z’inzira nshya zikoranye ikoranabuhanga zizwi nka e-passports zizasimbura izindi zose zakoreshwaga mu karere ka East African Community zizatangira gukoreshwa mu mwaka utaha nk’uko byatangajwe na minisitiri wa Uganda ushinzwe ibikorwa bya EAC.

Bwana Shem Bageine, yatangaje ko icyemezo cyo gusimbura passports z’ibihugu cyagezweho n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango mu nama yabahurije Arusha muri Werurwe. Muri iyi nama ni naho igihugu cya Sudani y’Epfo cyakiriwe nk’umunyamuryango mushya wa 6 usanga Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi n’u Rwanda.

00320781-eaaede0aae827605201925ecee74fba5-arc614x376-w614-us1

Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor muri iyi weekend, minisitiri Bageine yavuze ko izi passports nshya zizasimbura passport ya EAC yari isanzwe ndetse n’izo mu bihugu.

Yakomeje avuga ko bitegenyijwe ko izi passports zizatangira gutangwa muri Mutarama 2017 bikazarangira mu Ukuboza 2018. Bisobanuye ko umuntu wese uzajya ukora ingendo hanze ya EAC azajya akoresha iyo passport.

????????????????????????????????????
Minisitiri Shem Bageine

e-passport kuri Bageine, ngo izajya ikora nk’ikimenyetso cyo kwishyira hamwe kw’abaturage ba East Africa mbere y’uko ibi bihugu bizajya bikoresha ururimi rumwe rw’Igiswahili ndetse bikanakoresha ifaranga rimwe. Iyi passport ngo ikazakomeza kwihuza kuko abaturage bazatangira gutekereza nk’abanya East Africa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns.@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *