Muhanga: Abaturage basenyewe n'imvura bararira ayo kwarika- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu kagali ka Gasharu,umurenge wa Rongi ho mu karere ka Muhanga, bararira ayo kwarika nyuma yo gusigwa iheruheru n’imvura iherutse kuhagwa ikanasenya inzu z’abaturage harimo n’ibiro by’akagali.
Nyandwi Samuel ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko, n’ubwo bwose atabasha kuvuga neza kubera ikibazo cy’uburwayi, avuga ko ubu yabuze aho yerekeza nyuma y’aho umuvu w’amazi umanukiye ugatwara inzu yabagamo.

DSC_7194
Nyandwi Samuel yicaye ahahoze inzu ye

Abaturanyi bemeze ko uyu musore asanzwe aba wenyine ndetse ko ari imfubyi, ubu akaba atagira aho aba kubera ayo mazi yakonkobotse mu misozi bakaba bemeza ko bayatewe n’uwitwa Simon ucukuza amabuye y’agaciro kuri uwo musozi.
Dusabimana Primitive yagize ati : “uyu Nyandwi, Ibiza byaraje biramusenyera, ubu arasembera ntaho agira ho kuba, aracumbitse”.
Abaturage bakomeza bavuga ko imvura yaguye ubwo Nyandwi yari agiye kuri boutique guhaha, imvura imusangayo aba ariho yugama, ubwo yatahaga ihise, yasanze aho yaratuye amazi yahatwaye inzu n’ibyari biyirimo byose byarangije kugera muri Nyabarongo iri hepfo yaho.
Ati: “byari birangiye, nanjye iyo nza kuba ndimo aba yarantwaye”.
Abaturage bakomeza basaba Leta kubatabara nyuma yo kugerwaho n’ibyo biza by’umwihariko uyu musore Nyandwi wari usanzwe n’ubundi aba wenyine nyuma yaho abereye imfubyi akiri muto.
Bakwiye kumusayidira bakamwubakira, wenda akabanza (ikibanza) yagashaka wenda bakamwubakira akabona aho atura kuko nta bushobozi afite bwo kubaka ”. Ibi ni ibyatangajwe na Primitive, umuturanyi wa Nyandwi.
Nyuma y’imyaka myinshi batuye aha hantu, bemeza ko aya mazi bayatewe n’uwitwa Simon wacukuzaga amabuye y’agaciro hejuru ku musozi, ubu bakaba batazi naho aba dore ko bakeka ko yahombye akagenda.
Mbarubukeye Jean de Dieu hamwe na bagenzi be batuye aho muri Gasharu (Kabirizi) bavuga ko ubuyobozi bw’akagali ndetse n’umurenge ntacyo bwabafashije nyuma y’ibyo byose.
Ati:“ nta kintu bigeze badukorera, tukaba twifuza ko n’ubuyobozi bw’umurenge bwagira ikintu bukora, nk’abaturage ibintu byangiritse bakagira icyo babivugaho hagakorwa n’imiganda aya mazi bakayasubiza aho yari asanzwe anyura, dukeneye ubuvugizi”.
Babonangenda Come, umuyobozi w’akagali ka Gasharu nawe avuga ko ubu akagari kimutse bakaba bakodesha nyuma yo gusenyerwa n’imvura, ndetse akaba avuga ko nawe ubwe abaturage bamugeraho bamubaza uruhare rw’ubuyobozi mu kubavana muri ibyo bibazo by’inzitane, akabura icyo ababwira mu gihe umurenge n’akarere bataragira icyo bakora.
Ati: ” Ni ikibazo kidukomereye, izimaze gusenyuka ni 4 indi imwe nayo irabura gato, umurenga n’akarere nabo baraje barareba…., ubu natwe (akagali) twagiye gukodesha inzu y’umuturage ku gasanteri (Birehe) “.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, buvuga ko rwiyemezamirimo Simon arengana, ko ikibazo giterwa n’ubuhaname bw’aho abo baturage batuye by’umwihariko ko ubutaka burimo kwiyasa bugakonkoboka ndetse ko hagiye gukora inyigo bakamenya ikirimo kubitera.
Uwamariya Beatrice, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, aganira na Bwiza.com yavuze ko abaturage batuye mu gace ka Gasharu,Muvumba n’ahandi ko bagomba kuhava, ko n’ubundi batuye muri risk zone, gusa akaba avuga ko abadafite ubushobozi Leta izabafasha nk’uko isanzwe ibikora.
Ati: ” uretse no kuba isuri yaratwaye n’ibiro by’akagari (Gasharu), nako kari kubatse mu manegeka bityo dufite umushinga munini wo kwimura abaturage, muri iyi minsi turabasaba kuba bimutse bagashaka aho bacumbika, impeshyi niza nibwo tuzatangira uwo mushinga “.
Yakomeje avuga ko hari miliyari zisaga 59 zateganyijwe z’imishinga igomba kuzakorerwa mu gace ka Ndiza, harimo ibi byo kwimura abaturage,ubuhinzi,…
AMAFOTO:
 
A21
Abaturage bubatse inkuta z’amabuye ariko amazi araza akabisenya

A33
Umuryango wari utuye muri uru rugo warahunze

A43
Aya mazi yinjiye mu icumbi ry’abaganga bahabaga, nabo barahunze

A53
Ibiro by’akagali nabyo byari byarengewe

A62
Iyi ni Nyabarongo ica munsi y’aka kagali ka Gasharu

A72
Akagari ka Gasharu kasenywe n’imvura, amazi yahinduye inzira asigaye agacamo

A82
Iyi ni Kiliziya yubatse haruguru ya Nyabarongo nayo yinjiwemo n’isuri

bwiza.com
Amazi akonkoboka muri iyi misozi ya Ndiza

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *