Umudepite w’agace ka Suba y’Amajyaruguru muri Kenya, Millie Odhiambo Mabona yandagaje Guverineri w’Umujyi wa Nairobi, Mike Sonko wamunenze ku ngingo yo kuvuga ko akunda akabariro ku karubanda.
Depite Mabona yari aherutse kuvuga ku karubanda ko akunda imibonano mpuzabitsina. Guverineri Sonko mu kumusubiza, yaramuneze amubaza igihe ayikorera n’uburyo ayikora niba ayikunda.
Mu gusubiza ku byavuzwe na Sonko, uyu mudepite yaramwihanangirije amubwira ko kuba ari mu bamunenze, bakanamwamagana ari uko we afite igitina gito kandi ko kuba akunda akabariro, bitamureba.
Ati “ Nkunda akabariro,ariko keza gusa muvandimwe muto , Sonko ntibikureba igihe mbikorera n’uburyo mbikora. Ibyo wavuze bigaragaza ko ahubwo wowe ufite igitsina gito ntacyo cyamarira.”
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Depite Mabona yakomeje kunenga Guverineri Sonko avuga ko yikundira kwamamara mu gihe we nk’umunyamategeko aba ahuze ari kurwana kuri rubanda.
Mu gusubiza Sonko wamubwiye ko ayo magambo ashobora kuzamugaruka cyane ko amateka atibagirana, uyu mudepite yagize ati “ Wavuze ko amateka atibagirana. Reka nwkibutse ko navuze ko nkunda akabariro ku karubanda kandi mfite igitsina. Ni gute byagukwaza umutwe wibaza uwo ndyamana na we.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Uyu mudepite yibukije Guverineri Sonko ko Ibimuraje ishinga ntacyo byamarira rubandda kuko bitahangana na kanseri cyangwa ikibazo cy’ibura ry’akazi muri Kenya.”


