Burundi : Visi perezida yasabye Abanyamahanga gusubira iwabo

Sangiza iyi nkuru

Visi perezida wa mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo kuri uyu wa Gatandatu ushize yibasiye abanyamahanga baba mu Burundi, ibihugu byabo byarahagarikiye inkunga u Burundi, abasaba guhitamo gusubira iwabo cyangwa bagasaba visa za ba mukerarugendo.

« Hari abazungu bamwe bafatiye ibihano u Burundi, ibihano byo guhagarika ubufatanye bwabo n’igihugu cyacu. Nyamara , ntibashaka kuva mu Burundi kandi baridegembya mu gihugu mu gihe banafunze ibiro byabo.Turabasaba guhitamo, gusubira mu bihugu byabo, cyangwa bagasaba visa yo kuba mu gihugu nka ba mukerarugendo. », ibyo ni ibyatangajwe na visi perezida wa mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo mu ijambo yavugiye mu gikorwa cy’umuganda cyabaye kuwa Gatandatu ushize.

Manif
Abaturage mu rugendo nyuma y’umuganda

Bwana Sindimwo yakomeje avuga ko icyifuzo cya guverinoma y’u Burundi ari uko ubutwererane bwakomeza, ariko ngo mu gihe bahisemo guhagarika ubutwererane nta kindi usibye gusubira iwabo kubera ko ngo ibi ntacyo bizabatwara cyane kuko bafite ubutaka bwera n’abaturage bakunda umurimo.

Visi perezida w’u Burundi yakomeje abwira abaturage ko muri abo babafatiye ibihano harimo abashaka gusubukura ubutwererane n’u Burundi ariko hari ibyo basaba guverinoma.

Aba yababwiye ko bubatse inzu yabo, bakaba bagomba gutegereza bakazayibakiramo igihe kigeze ariko nta mananiza ayo ari yo yose bashyize kuri guverinoma.

502479108
Visi Perezida wa mbere w’u Burundi, Gaston Sindimwo

Nyuma y’ibyatangajwe na visi perezida w’u Burundi, Léonce Ngendakumana, perezida wa Frodebu ndetse akanaba perezida w’ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ADC, yavuze ko ibyatangajwe na Sindimwo ari amagambo y’umuntu ushaka kungukira ku mwanya ariho ariko atazi icyo uwamushyize kuri uwo mwanya agamije.

Yakomeje avuga ko ibyatangajwe nawe bitamutunguye nk’umuntu wamwumvise asaba ko batayo z’ingabo zongerwa kuko ngo abategetsi b’u Rwanda basaze. Yibajije niba umuntu uvuga ibintu nk’ibyo hari uwo yatungura avuze ibyo yatangaje kuri uyu wa Gatandatu.

Bwana Ngendakumana yavuze ko Sindimwo atazi umwanya arimo ko ari umwanya wiyubashye ugenewe abantu bafata ijambo bagamije guhuza abanyagihugu no guhumuriza Abarundi kimwe n’abanyamahanga baba mu Burundi.

????????????????????????????????????
Léonce Ngendakumana

Léonce Ngendakumana, Radio RPA dukesha iyi nkuru ivuga ko ari we munyapolitiki mu batavuga rumwe n’ubutegetsi kugeza ubu wanze guhunga, yasabye ubutegetsi bw’u Burundi kwemera inzira y’imishyikirano kuko ngo umugambi wabo wo kwirukana abantu bose, kwica no guhungisha Abarundi bose ntaho uzabageza.

Yaba guverinoma cyangwa perezidansi y’u Burundi, kugeza ubu ngo ntacyo biratangaza ku byatangajwe na visi perezida Gaston Sindimwo ngo babyemeze cyangwa babinyomoze.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns.@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *