Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwatsinze urubanza bwarezemo umupasiteri witwa Niyoyita Jean Bosco icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17.
Urukiko ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu, ku wa 31/07/2019, rwemeje ko ikirego cy’ Ubushinjacyaha gifite ishingiro, rwemeza ko Niyoyita Jean Bosco ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana rumuhanisha igifungo cy’imyaka 21 nk’uko byari byarasabwe n’Ubushinjacyaha.
Ibi bikaba byarakozwe ubwo ku rusengero rwa EPARWA hari amasengesho ubwo uwo mupasiteri akaza kuvuga ko afitiye uwo mwana ubuhanuzi, amujyana hanze amubwira gukuramo umwenda w’imbere kugira ngo awusengere, nyuma yo kuvanamo uwo mwenda aramusambanya .
Uregwa ntiyaruhije Urukiko, kuko yemeraga ko yasambanyije uwo mwana , ariko akavuga ko yari mukuru kandi babikora babyumvikanyeho. Ubushinjacyaha bwanyomoje izo mvugo bwerekana icyemezo cy’amavuko kigaragaza ko umukobwa ubwo yasambanywaga yari akiri umwana w’imyaka 17, bityo busaba ko uregwa yahanwa hakurikijwe amategeko nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ikomeza ivuga.
Urukiko ku rwego Rwisumbuye rwa Rubavu rwanzuye ko ikirego cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro, rwemeza ko Niyoyita Jean Bosco ahamwa n’icyaha cyo gusambanya umwana , rumuhanisha igifungo cy’imyaka 21 hashingiwe ku ngingo ya 133 yo mu Itegeko No 28/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


