Uwahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz, Zari Hassan atangaza ko yifuzaga kubana n’uyu muhanzi igihe kirekire n’ubwo bitakunze.
Uyu mugore yabwiye Millardayo dukesha iyi nkuru ko Diamond yamubabaje ndetse ko nibyo yatangaje ko yamuciye inyuma ari ikinyoma.
Ati “ Nashakaga kubana na Diamond igihe kirekire. Arabizi ko ntigeze muca inyuma n’umugabo n’umwe.”
Avuga ko atigeze aryamana na Peter wo muri P Square kuko yahuye n’uyu Munyanijeriya muri 2011 mu gihe yari agifite umugabo we, Ivan Ssemwanga.
Zari yavuze ko yababariye Diamond, ati “ Hari ikintu kijyanye no kubabarira, nize kubabarira ndetse naramubabariye kuko ubu meze neza. Abana baracyari bato, ariko sinshaka ko Tiffah yagirira Se inzika mu minsi iri imbere.”
Zari na Diamond batandukanye mu 2018 bamaze kubyarana abana babiri. Buri ruhande rushinja urundi kuruca inyuma nk’impamvu y’ubutane.



