Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Ruhakana Rugunda atangaza ko ibiganiro biri hagati ya PerezidaYoweli Museveni na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ku mubano mubi w’ibihugu byombi bizatanga umusaruro.
Rugunda wari mu kiganiro n’abadepite kuwa 9 Kanama nk’uko tubikesha Chimpreports, yavuze ko hari ubushake ku mpande zombi kuko “ u Rwanda na Uganda ni ibihugu by’ibivandimwe.”
Ati “ Abayobozi bacu, Perezida Museveni na Kagame bari gukemura iki kibazo.”
Rugunda atangaje ibi mu gihe Museveni wari mu Karere ka Kisoro mu minsi mike ishize, yavuze ko we na Kagame bari gukemura iki kibazo ku rwego rw’abakuru b’ibihugu byombi .


