Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’umugabo watumye hamenyekana ko abantu batatu bishwe bagashyirwa mu nyubako y’urusengero, yahise atabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano mu gihe abishwe bataburuwe.
Imibiri y’abantu bataramenyekana niyo yabonywe mu musingi w’urusengero ruteranirwamo n’abatari bake mu gace k’ahitwa Ugwuaji muri Nigeria.

Si rimwe, si kabiri hagenda hatahurwa imibiri y’abantu bishwe mu duce dutandukanye muri Nigeriya ariko ntihamenyekane abihishe inyuma y’ibyo bikorwa by’ubwicanyi, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru everynaija.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 206 nibwo kuri polisi (Nigeria) hagiye hagera ibirego by’abashumba b’amatorera, ndetse n’ibikorwa by’urugomo no gutanga ibitambo rwihishwa mu nsengero, polisi ngo ikaba igiye gukora ibishoboka byose ngo imenye abishe abo bantu 3 inahangane n’ibyo bikorwa bya kinyamaswa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Murego Anatty@Bwiza.com


