Burundi: Abahoze muri Ex-FAB bafunze barakorerwa iyicarubozo rikabije – Loni

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cy’u Burundi iyicarubozo no gufata nabi abanyururu biragenda bifata indi ntera. Nk’uko byemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ngo ibyo bikorwa biragenda byiyongera ku buryo kuva uyu mwaka watangira hamaze kugaragara dosiye 345 z’iyicarubozo ziyongera ku zindi 600 zari zabaruwe kuva muri Mata 2015. Umubare nawo ngo ukaba ushobora kuba uri hasi kuko iri shami rinakeka ko haba hari n’ahandi hantu hafungirwa abantu mu ibanga.

675441-detenu-prison-irakienne-abou-ghraib

Ahantu hafungirwa abantu hazwi nko muri kasho z’inzego z’ubutasi, ngo abarenga kimwe cya kabiri cy’abahafungiye bakorwa iyicarubozo. Amatsinda ya Loni yabashije gusura aho hantu yabashije kubona ibikomere bikiri bibisi ku mfungwa, ibikomere by’ubushye, aho bagiye bakubitwa imikandara, za ferabeto cyangwa bakajombwa ibintu bisongoye. Ahenshi kandi ngo abafunze ntibemererwa kuvurwa.

Ishami rishinzwe uburenganzira bwa muntu rya Loni nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga, rivuga ko hari n’ubushake bwo guhisha uko kuri abantu bafungwa igihe kirekire kugirango ibisebe bafite bibanze bikire.

Umuryango w’Abibumbye kandi utunga urutoki inzego zitandukanye z’umutekano z’u Burundi ndetse ukamagana kudahana abakora ibyo byaha by’iyicarubozo.

torture

Imfungwa zibasirwa cyane nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga ngo ni abasirikare ariko na none biganjemo abahoze mu gisirikare cy’u Burundi (Ex-FAB) cyari cyiganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi. Loni rero iravuga ko guta muri yombi, kuburirwa irengero, no kwicwa byibasiye aba bahoze muri Ex-FAB.

rss_1459376106_8a5e26f67c034ffcd6443f5c0d9edbf14a4268e6_0
Nyakwigendera Yakobo Bihozagara

Muribuka ko mu mpera z’ukwezi gushize kwa Werurwe Umunyarwanda, Ambasaderi Yakobo Bihozagara, nawe wari ufungiye muri gereza yo mu Burundi ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda, nawe yaguye muri gereza mu buryo butarasobanuka kugeza ubu, ariko abo mu muryango we bakiriye umurambo ugarurwa i Kigali bakaba bavuga ko yari afite ibikomere mu maso.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *